Kubabazwa nk’umukirisitu

Hari igihe Imana yemerako abakirisitu babazwa, kugirango bige ibanga ryo kuyubaha. Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yabivuzeho agira ati: “Ntarababazwa narayobaga, Ariko none nitondera ijambo ryawe (Zaburi 119:67).”

Mwene Data mukristo, niba urimo guhura n’ibigerageragezo cyangwa urimo kubabazwa uyu munsi kandi uziko Imana ibireba ukaba urimo kubaza Imana ibibazo bitabarika ngo “Kubera iki?”, icyo usabwa ni ukwihangana ugaturiza imbere y’Imana maze ugategereza ijwi ryiza rituje ryayo.

Uce bugufi imbere yayo uyiramye kandi wige gushima mu bibi no byiza kandi uyigirire icyizere. Ibigeragezo ucamo si ibyo kuguhitana. Muri yeremiya 29:11 hari ijambo ry’ihumure rivuga ngo “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.” Uwiteka adite umugambi mwiza ku buzima bwawe.