Kubuzima Bwubakiye Kuri Kristo (Christ Centered Life) – Byishimo Pascal
Igice cyo gusoma: 1 Abakorinto 3:11
Imana yashyizeho urufatiro rumwe dukwiriye kwubakiraho, ariko usanga abantu bo mugihe cy’itorero ry’ikorinto bari bagifite ibindi bubakiyeho Aho usanga bamwe bubakiye kuwababwiye ubutumwa bwiza abandi nabo kuwundi.
Ibi tubisanga no mw’itorero ryo muri iyi iminsi Aho abantu bagenda bubaka kubindi bitari Kristo.
Turarebera hamwe ibintu bitandukanye abantu bagenda bubakaho bidakwiye, n’uburyo twakwubaka kur rufatiro rw’ukuri.
1. IMFATIRO ZITANDUKANYE ABANTU BO MW’ITORERO RY’IKI GIHE BAGIYE BUBAKIRAHO ZITARI IZ’UKURI:
Idini, abayobozi b’amadini /Pastors.
Usanga abantu benshi muri iki gihe bameze nk’abo muri ririya torero ry’ikorinto Aho baba kwizera kwabo Aho kwubakira kuri Kristo kwubakiye kw’idini cg itorero runaka, cg umuyobozi waryo cg se umushumba, ndetse rimwe na rimwe abo bayobozi bagwa mumakosa bikagusha bamwe babakurikiye.
Abandi bubakiye kumbaraga zabo.
Zaburi 44:7-8. Umuntu utarasobanukirwa neza iby’agakiza yiringira imbaraga ze ndetse ariko abasobanukiwe neza bizera imbaraga z’Imana ko Ari zo zibasha kubakiza
Abandi bizera abakomeye mubutegetsi ndetse n’ ubutunzi, bakibagirwa ko kristo Ari we ubabeshejeho.
Zaburi 20:8. Ariko abakristo bamenye ukuri bo bakwiye kwubakira kuri Kristo no kw’ijambo rye.
2. UBURYO BWO KWUBAKA KU RUFATIRO NYARWO ARI RWO YESU KRISTO
Dukwiriye kumenya ko ntayindi nzira iduhuza n’Imana itari YESU KRISTO
Kuba mw’ijambo ry’Imana tukabaho uko ridutegeka Aho kubaho uko abantu bavuga cg uko abantu bamenyereye ko abenshi babayeho. Zaburi 119:11
Gusenga ubudasiba bizaturinda kuba twayoba: Luka 22:40
Mugusoza, Twubake ku rufatiro Imana yashyizeho Ari rwo Kristo kuko Ari mo Hari inzira ijya mw’ijuru ndetse Ari no muri we amasezerano y’Imana yuzurizwa.
Umwigisha: Byishimo Pascal