Kubwimana Patrick avuga iyo ndirimbo, yayikoze mu rwego rwo gushimira Imana imuha impano nk’izo z’ubuhanzi, ndetse n’ubuhanga akabasha gukora igihangano gifasha imitima y’abantu.
Yagize ati :Njya gukora iyi ndirimbo, natekereje kubyo Imana imaze kunkorera bimwe na bimwe nta bitekeraga, mpita nandika mvuga nti sinzi ukuntu ubigenza nanjye nkabona mbayeho. Mubyukuri sinabura kuvuga ko natunguwe n’uburyo yakiriwe ni abakunzi b’umuziki.
Yavuzeko aboneyeho gushimira Imana ndetse n’abantu bamufashije kugira ngo ubutumwa buri mu ndirimbo ye butambuke bugere kubo bwagenewe.
By’umwihariko Patrick yavuzeko ashimira Itangazamakuru ridahwema kumufasha gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu kuririmba.
Tubibutse ko Kubwimana Patrick afite Umugore umwe bafitanye Umwana umwe, ndetse we ni umuryango we babarizwa mu Itorero rya ADEPR Kagarama.
Zimwe mu ndirimbo ze twababwira ni Imvugo y’abantu, Shimwa Mana yakuzwe n’abenshi, n’izindi nyinshi zitandukanye.