• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Kuki abantu barira? Menya impamvu

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
23/11/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, UBUZIMA
0
0
Kuki abantu barira? Menya impamvu
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
5,961

Dutangira kurira tukivuka.

Hari impuguke yavuze ko kurira ari uburyo uruhinja rukoresha kugira ngo rugaragaze ko rushaka kwitabwaho no guhabwa ibyo rukeneye, nk’uko urureri ruhuza umwana ukiri mu nda na nyina rukamufasha kubona ibyo akeneye. Ariko se kuki dukomeza kurira n’iyo tumaze kuba bakuru, kandi hari ubundi buryo twakoresha kugira ngo tugaragaze ibyo twifuza?

Hari impamvu nyinshi zituma turira.

Hari igihe turira bitewe n’agahinda, kumanjirwa, cyangwa imibabaro, yaba igaragara cyangwa itagaragara. Ariko hari n’igihe umuntu asabwa n’ibyishimo, agahumurizwa cyangwa akagera ku kintu gikomeye, bigatuma arira. Ayo aba ari amarira y’ibyishimo. Nanone hari igihe turira bitewe n’uko tubonye abandi barira.

Ushobora kuba warigeze kurira bitewe n’inkuru itarabayeho ubonye muri filimi cyangwa ukayisoma mu gitabo.

Uko byaba biri kose, kurira ni uburyo bufite imbaraga bwo kugaragaza ibiri ku mutima tutiriwe tugira icyo tuvuga. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo urize uba uvuze byinshi kandi mu gihe gito” (Adult Crying).

Amarira atuma abantu bagira icyo bakora. Urugero, abenshi muri twe iyo tubonye umuntu arira kubera agahinda, kubyirengagiza biratugora bitewe n’uko ibyo bitwereka ko afite akababaro. Ibyo bituma dushaka uko twamuhumuriza cyangwa uko twamufasha.

Hari intiti zemeza ko kurira ari uburyo bwiza bwo kugaragaza uko twiyumva, kandi ko iyo umuntuakunda kwifatantarire bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Hari abandi bavuga ko nta gihamya ishingiye kuri siyansi yari yagaragaza akamaro ko kurira, haba ku buzima bwacu cyangwa ku byiyumvo byacu. Icyakora ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abagore bagera kuri 85 ku ijana n’abagabo bagera kuri 73 ku ijana, bumvise bamerewe neza nyuma yo kurira. Uwitwa Noemí yaravuze ati “hari igihe numva nkeneye kurira. Iyo ndangije kurira, ndiruhutsa cyane maze ngatangira kubona ibintu neza, nkabibona uko biri koko.”

Icyakora kuba twumva turuhutse nyuma yo kurira, ntibiterwa gusa n’uko twarize. Uko abandi babyifatamo mu gihe turize na byo bibigiramo uruhare rukomeye. Urugero, iyo turize abandi bakaduhumuriza cyangwa bakadufasha, twumva turuhutse. Ariko iyo batagize icyo badukorera, twumva dukozwe n’ikimwaro cyangwa tukumva ko nta wudukunda.

Uko bigaragara, hari ibyo tutaramenya ku birebana no kurira. Icyakora icyo tuzi, ni uko kurira ari ubushobozi buhebuje twahawe n’Imana bwo kugaragaza uko twiyumva.

Wari uzi ko?

Ubusanzwe iyo impinja zikivuka zirize, nta marira aza. Amaso yazo aba agifite ububobere buhagije bwo kuyarinda. Icyakora amarira atangira kuza nyuma y’ibyumweru runaka, imiyoboro yayo imaze kuzibuka neza.

Amoko atatu y’amarira

Amarira yoza amaso. Udusoko tw’amarira duhora tuyavubura kugira ngo arinde amaso kandi atume ahora abobereye. Nanone ayo marira atuma turushaho kureba neza. Iyo duhumbije, ayo marira akwira mu maso hose.

Amarira yo kwitabara. Ayo marira aza mu maso yacu iyo hari ikidutokoje. Icyakora ayo marira ashobora no kuza mu gihe twayuye cyangwa dusetse.

Amarira y’ibyiyumvo. Ayo marira ni ay’abantu gusa, kuko aza iyo hari ikintu gikomeye kibaye. Poroteyine ziba muri ayo marira ziruta izo mu marira yo kwitabara ho 24 ku ijana.

Ibiherukaa

New Melody ibura iminsi mike ngo ikore igitaramo gikomeye, yashyize hanze indirimbo nshya

Ibikurikira

Nusenga Imana izakugirira neza

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Yesu umbereye maso – Dr. Fidèle MASENGO
AMAKURU ANYURANYE

Yesu umbereye maso – Dr. Fidèle MASENGO

16/06/2023
Kubaho kwawe si impanuka – Pst Mugiraneza J Baptiste
AMAKURU ANYURANYE

Kubaho kwawe si impanuka – Pst Mugiraneza J Baptiste

13/06/2023
Imana ije kugusubiza agaciro wambuwe – Ev. Ndayisenga Esron
AMAKURU ANYURANYE

Imana ije kugusubiza agaciro wambuwe – Ev. Ndayisenga Esron

02/06/2023
Ukwezi twifuzamo impinduka – Dr. Fidèle MASENGO
AMAKURU ANYURANYE

Ukwezi twifuzamo impinduka – Dr. Fidèle MASENGO

02/06/2023
Gukira Ibikomere No Kwiyunga
AMAKURU ANYURANYE

Gukira Ibikomere No Kwiyunga

13/04/2023
Ibikurikira
Nusenga Imana izakugirira neza

Nusenga Imana izakugirira neza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Loading Comments...