Kuki incungu ya benshi yari ikenewe?

Igitambo cya Yesu ni cyo Imana izakoresha ikiza abantu icyaha n’urupfu. Bibiliya ivuga ko amaraso ya Yesu yamenwe ari incungu (Abefeso 1:7; 1 Petero 1:18, 19). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko yaje “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”​—Matayo 20:28.

Kuki “incungu ya benshi” yari ikenewe?

Umuntu wa mbere, ari we Adamu, yaremwe atunganye nta cyaha afite. Yari afite ibyiringiro byo kubaho iteka ariko biza kuyoyoka bitewe n’uko yahisemo gusuzugura Imana (Intangiriro 3:17-19). Yaraze abana be bose icyaha (Abaroma 5:12). Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Adamu ‘yigurishije,’ we n’abana be bakaba imbata z’icyaha n’urupfu (Abaroma 7:14). Kubera ko abo bana be bose badatunganye, nta n’umwe washoboraga kugarura icyo Adamu yari yatakaje.​—Zaburi 49:7, 8.

Imana yabonye imimerere ibabaje abakomotse kuri Adamu barimo, ibagirira impuhwe (Yohana 3:16). Icyakora, ubutabera bw’Imana ntibuyemerera kwirengagiza ibyaha byabo nta mpamvu ifatika ishingiyeho (Zaburi 89:14; Abaroma 3:23-26). Kubera ko Imana ikunda abantu, yashyizeho uburyo buhuje n’amategeko bwo kubababarira ibyaha ndetse no kubikuraho burundu (Abaroma 5:6-8). Ubwo buryo buhuje n’amategeko ni incungu.