KURINDA UMURIRO NGO UTAZIMA
Abalewi 6:5-6 Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw’ibitambo by’uko bari amahoro. Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.
Nkuko tubibonye ABATAMBYI NIBO BARI BAFITE INSHINGANO ZO KURINDA UMURIRO.
Isezerano rya kera hari ibyo Umutambyi yagombaga kwitondera mu gihe cye kugira ngo arinde uyu muriro ngo utazima kuko wagombaga guhora waka.
_Mu Isezerano rishya, habayeho igicaniro gishya n’umuriro mushya ari wo wa mwuka Wera_ wakongejwe ku munsi wa Pentecote. Kandi si ibyo gusa ahubwo hari _n’abatambyi bashya ari bo jye nawe (1Pet2,9)._ Rero dufite inshingano zo kurinda uwo muriro.
Twibukiranye ko Umuriro tuvuga hano kurinda ari umuriro w’Umwuka Wera kandi buri wese arinda uri muriwe
. Reka turebe uko abatambyi bo mwisezerano rya kera barindaga umuriro
bikadufasha kumenya icyo twakora ngo Umuriro wacu uhore waka:
1.KWAMBARA IMYAMBARO YERA.
Umutambyi Yagombaga kuba yambaye umwambaro wera (Abalewi 6,3)
_kuri twe bishushanya kubaho ubizima bwera butari ubw’ibyaha amatiku, uburiganya n’ubwesikoro_
2GUCANA UMURIRO USHYITSE
Umutambyi Yagombaga gucana Umuriro ushyitse (Abalewi 10,1-3)
_Kuri twe ni ukwitanga byuzuye mu by’Imana atari ukujenjeka,tugakora ibintu bishyitse bitari ikitiriro cyangwa nikize._
3KUGUMA KU GICANIRO.
Yagombaga kuguma kugicaniro (Abalewi 6,1) ntatawanyike ngo asige igicaniro, ate umurimo.
_Kuri twe ni ukudatakaza ibihe byo gusenga no kubana n’Imana mbese amasengesho akaba menshi muri twe.
4.KWENYEGEZA.*
Yagombaga guhora yenyegeza (Abalewi 6,5) ngo umuriro utazima.
_Kuri twe ni uguhozaho gusenga twenyegeza n’ibindi byose wakora bigusunikira mu busabane bwawe n’Imana._
5.Gutindura*
(Abalewi 6,3): uko wenyegeza ivu ririyongeranya, iyo rimaze kuba ryinshi rizimya Umuriro ubwaryo. Bityo rero hagomba kubaho igihe cyo gutindura ivu.
_Kuri twe ni ukwezwa twaturirana ibyaha mbese ntube wagera kurwego wumva ko kwezwa bitakureba ahubwo nuguhora twezwa (Yakobo 5,16 ; Abaheb 12,14)_
IBINTU 4 ABO MW’ITORERO RYA MBERE BAKORAGA KUGIRANGO BARINDE UMURIRO
_Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga._
1:* Gushishikarira ibyo Intumwa zigishaga.
_Kuritwe bivuze gushishikarira ibyanditswe byera dukunda ijambo ry’Imana kandi dukunda abaritwigisha neza._
2: Gusangira ibyabo
_ kuri twe biratwigisha ko tugomba gufashanya buri wese ntiyizirikane ubwe._ gusa iki kirakomeye kuko ubu birakomeye gufashanya ngirango mujya munabibona hano ko gutafashanya bitugora cyanee.
3: Kumanyagura umutsima.
_ kurutwe biratwigisha ko tugomba gukunda igaburo ryera ntitwigire mubyacu mugihe abandi bari kw’Ifunguro ryera_
4 Gusenga
_ Nibwo buryo bukomeye bwo gucana no kwenyegeza umuriro maze igicaniro kigakomeza kwaka. Gusenga nibikunanira uzamenye ko no kurinda umuriro bikunaniye.
Hejuru y’ibyo byose umutambyi yagombaga guhora ari maso ngo Umuriro utazima yisinziriye*
MUGUSOZA REKA MBIBUTSE KO:
– Ari wowe mutambyi
– Ugomba kurinda uyu muriro muri wowe no mw’Itorero ndetse no muri JCF
– Kandi ko gucana umuriro udakwiye byicisha.
Abarewi 6: 6 Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.
Murakoze Imana ibahe umugisha kandi mugire Pantecote nziza kuri mwese.
Mwari kumwe na Rev. Karangwa Alphonse.