• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Kuvuka ubwa kabiri bisobanuye iki?

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
06/02/2019
muri INYIGISHO
0
0
Kuvuka ubwa kabiri bisobanuye iki?
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
1,274

Kuba umukristo wavutse ubwa kabiri bisobanuye iki? Icyanditswe cya cyera kiri muri Bibiliya gisubiza iki kibazo ni Yohana 3:1-21. Umwami Yesu Kristo arimo kubwira Nikodemo, umutware wo mu Bafarisayo n’umwe mu bagize Inama y’Abatambyi Bakuru (Urwego rukuru rwayoboraga Abayuda). Nikodemo yari yagiye kureba Yesu nijoro afite ibibazo yagombaga kumubaza.

Arimo kumuganiriza, Yesu yabwiye Nikodemo, ati: ”Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana”. ‘Nikodemo aramubaza ati: ” Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze?” ”Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa”? ”Yesu aramusubiza ati: ”Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, ariko ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa rero n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri” (Yohana 3:3-7).

Interuro “kuvuka ubwa kabiri” dukurikije icyo buri jambo rishaka kuvuga bisobanuye “uwavuye ku Mana.” Nikodemo yari abikeneye. Kandi yari akeneye ko umutima we uhinduka’guhinduka mu myemerere. Gukizwa, ari byo kuvuka ubwa kabiri, ni igikorwa cy’Imana, gituma uwizera ahabwa ubugingo buhoraho (2 Abakorinto 5:17; Tito 3:5; 1 Petero 1:3; 1 Yohana 2:29; 3:9; 4:7; 5:1-4, 18). Muri Yohana 1:12, 13 herekana ko “kuvuka ubwa kabiri” hakubiyemo n’igitekerezo cyo “kuba abana b’Imana” ku bizera izina rya Yesu Kristo.

Mu buryo busanzwe, ikibazo abantu bibaza ni iki ngiki:”Kuki umuntu akeneye kuvuka ubwa kabiri?” Intumwa Pawulo mu Abefeso 2:1 aravuga ati: “Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu” (NKJV). Dore n’ibyo yandikiye Abaroma: “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Mu buryo bw’umwuka abanyabyaha ni ‘abantu bafatwa nk’abapfuye’; iyo bahawe ubuzima bwo mu mwuka bitewe no kwizera Kristo, Bibiliya ifata icyo gikorwa nko kuvuka bushyashya. Cyakora abavutse ubwa kabiri, nibo bashobora kubabarirwa ibyaha byabo no kugirana ubusabane n’Imana.

Ibyo bigenda bite se? Mu Abefeso 2:8-9 haravuga ngo: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera’ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana’Ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira” Iyo umuntu akijijwe, aba yavutse ubwa kabiri, aba abaye icyaremwe gishya, kandi noneho akitwa umwana w’Imana, ububasha ahabwa no kuvuka ubwa kabiri. Kwizera Yesu Kristo, watwishyuriye ikiguzi cy’ibyaha, igihe yabambagwa ku musaraba, nabyo ni uburyo bwo “kuvuka ubwa kabiri.” “Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, dore ko byose biba bihindutse bishya” (2 Abakorinto 5:17).

Niba utizera Umwami Yesu Kristo nk’umukiza wawe, ushobora gufata gute kwuzuzwa Umwuka Wera nk’aho Umwuka Wera arimo kuganiriza umutima wawe? Mbese ukeneye kuvuka ubwa kabiri? Urashaka gusenga isengesho ryo kwihana ibyaha, kugira ngo uhinduke icyaremwe gishya muri Kristo, muri iki gihe? “Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana’ abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana” (Yohana 1:12-13).

Iyo ushaka kwakira Yesu Kristo nk’Umukiza wawe no kuvuka ubwa kabiri, ngiri isengesho ry’icyitegererezo ugomba kuvuga. Kandi ujye wibuka ko kuvuga iri sengesho cyangwa irindi iryo ari ryo ryose, ritazaguhesha agakiza. Ahubwo kwizera Kristo ni byo byonyine bizakubatura mu byaha. Iri sengesho rero ni uburyo bwo kumenyesha gusa Imana ko uyizera no kuyishimira ko yaguhaye agakiza. “Mana, nzi ko nagucumuyeho kandi ko nkwiriye guhanwa. Ariko Yesu Kristo yahanwe igihano nagombaga guhabwa, kugira ngo nimwizera nshobore kubabarirwa. Ndakwizeye rero kugira ngo mbone agakiza. Urakoze ku bw’ubuntu n’imbabazi zawe bitangaje’impano y’ubuzima butagira iherezo! Amina”

Iyi nyigisho tuyikesha urubuga Gotquestions.org

Ibiherukaa

Umwuka wera mu buzima bw’abizera

Ibikurikira

Ishyaka ryo kumenyekanisha Imana turamya

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Ishyaka ryo kumenyekanisha Imana turamya

Ishyaka ryo kumenyekanisha Imana turamya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.