Kwegera Imana ni ko Kwiza – Ev. Ndayisenga Esron

   Zaburi 73:28 “Ariko njyeweho kwegera Imana Niko kwiza kuri jye,

Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro,kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose”.

Kwegera Imana ni ikinyuranyo cyo kuyihunga. Hari abantu Bibiliya ijya itubwira bagerageje guhunga Imana ,cyangwa kuyihisha, cyangwa kuyijya kure, ariko basanga ntaho umuntu yayihungira, ntaho yayihisha.

 Uyu mwanditsi we nyuma yo kuzengurutsa ibitekerezo byeeee ngo asanga icyiza ari uko yakwegera Imana.

Yabanje kugira igihe abona ko abantu batizera Imana ngo aribo babayeho neza, baguwe neza, atangira ngo no kwibwira ko ntacyo byamumariye kuba yari amaze igihe kinini yubaha Imana.

 Amaze gusobanukirwa n’ amaherezo y’abantu bubaha Imana n’ay’abatayubaha asoza avuga ati “Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye”

 1.Asafu atangira wumva afite

ishyari ku bakiranirwa ariko Imana ikabagirira neza

Iyo umutima wababaye utangira kwigereranya n’abandi(abo azi arusha gusenga,kubaha Imana,gukora cyane n’ibindi.)ariko we ntabone umusaruro. Ntabwo ari byo kwigereranya kuko

itandukaniro riri ku iherezo ryabo

Nta mahoro y’umunyabyaha,bisa nkaho ari byiza ariko amaherezo ni urupfu rwe

Ikintu rero gishimishije ni uko ashingiye kuri ibi byose, yasanze ikiza ari kimwe ni ukwegera Imana.

Hari igihe umuntu ahura n’ibikomeye,satani akamugira inama mbi yo guhunga Imana, kuyanga, kuyituka, kuyivuga nabi…

Menya ko uburyo bwiza bwo guhunga Imana, ari ukuyihungiraho.

 nta mpamvu n’imwe yagombye kugukura mu buntu bw’Imana kuko nta kiza nko kwegera Imana no kuyihungiraho kuko guhungira k’uwiteka bigira umumaro kuruta guhungira ku bakomeye.

 Naho waba waguye mu byaha, hari abahita bagenda burundu ,bati n’ubundi nacumuye, ariko ahubwo wagombye guhita wegera Imana uti naracumuye mbabarira.

Kuki tugomba kwegera Imana?/INYUNGU

1.Umuntu niwe wayitaye kubera icyaha

(Itangiriro 3:8)

Gukiranirwa kwasimbuye gukiranuka, abayitirirwa turirengagiza,

twimerera nk’aho nta cyabaye.

Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.

 (Yesaya 59:14-16)

2. Hari ibintu bikurwaho n’uko twegereye Imana gusa.

3.Kwegera Imana ni wo muti w’ibyago byacu n’iby’igihugu n’isoko y’amahoro.“Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose,

(1 Timoteyo 2:1-2)

4.Iyo tuyegereye tubona amagambo y’ubungingo. (Yohana 6:68)

5.Hafi yayo ni ho honyine hari ibihumuriza.“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” (Matayo 11:28)

6.Iyo tuyegereye na yo iratwegera.” Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.”(Yakobo 4:8)

Mu gusoza ndifuriza buri wese kongera kwegera Imana yitandukanya n’icyahishyira urusika hagati ye na yo.Kandi azirikana ko ari ho hari amahoro, n’umuti wibyago bye byose,

Ikaba ari yo ifite uburinzi bwizewe kuko iyo uyegereye nayo ikwegera; kandi ubwo itavogerwa nawe uyegereye nta cyakuvogera.

Niba dushaka kwegera Imana, tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose kigaragaza ko dufite ubwibone, ishyari cyangwa umwuka wo kurushanwa.

Buri wese arushaho kwegera Imana y’ukuri  iyo akurikije inyigisho n’urugero rwa Yesu Kristo

Mu buryo nk’ubwo, abigishwa ba Kristo bakomeza gushyiraho imihati kugira ngo bitoze imico igaragaza kwihangana kandi ituma barushaho kwegera Imana.

Tugomba kwirinda kwegera “umwuka” w’isi ya Satani, ubwiyandarike bwawo bucengera hose, hamwe n’imitekerereze ibogamiye ku bibi.

Hahirw’ abamesera ibishura byabo, kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.

Muri ubwo buryo, tuzashobora gukomeza kuba indahemuka kimwe n’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “kwegera Imana ni byo byiza kuri twese.

Kwegera Imana ni ko Kwiza – Ev. Ndayisenga Esron