Kwihangana ni iki: ni umutungo bwite w’umuntu udashobora guha utawufite nubwo mwaba muhuje amaraso.
N.B: udafite kwihangana icyo wamufasha nuko wakumwifuruza cyangwa ukakumusabira gusa.
Yakobo: 5:7
Ibyahishuwe1:9_10.
Usibye natwe turi munzira ijya mu ijuru none, n’abatubanjirije bashobojwe iyinzira no kwihangana.
Mumakosa Imana itazakorera Abera nukutatugerageza
YOBU 2:3. nubwo waba ukiranuka bitangirwa ubuhamya nijuru, nukuri ntuzabura guhura nibigusaba kwihangana.
N.B: UMUCHRISTO UTIHANGANA NTATEZE KUZINJIRA MUBWAMI BW’IMANA.
Mubami, n’abapresidents babayeho ntawe nzi wahiritswe kubuyobozi n’umwana yibyariye uretse Dawidi. Dawidi yatutswe n’umugaragu, amwita Imbwa, Ariko kwihangana bihamutambutsa amahoro.
Nuko rero benedata Mwihangane mugeze aho umwami Yesu azazira.
Ariko se ni iki cyadutandukanya nurukundo rw’Imana……
Mumyaka myinshi cyangwa micye maze muri iyi nzira, abayidutayemo Bose babitewe no Kuba abakene mubyo KWIHANGANA.
Imana idushoboze kwihangana mwizina rya Yesu .
Umwigisha: Ev. GAHAMANYI Jean Baptiste