Kwishakamo Ibyishimo – Dr Fidèle Masengo

Abafilipi 4:4

“Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti”Mwishime!”

Uno munsi nifuje gutangira inyigisho izavuga ku mahitamo buri wese agira yo kwishima iminsi yose.

Ngitangira iyi nyigisho nibajije ibibazo byinshi birimo ibikurikira:

1. Ese birakwiriye ko umuntu ahora yishimye?

2. Ese birashoboka ko umuntu yabaho ahora yishimye na stress iri hanze aha?

3. Ese kutishima n’amahitamo umuntu akora cyangwa n’ibintu bishikira umuntu atabishakaga ?

4. Ese hari umuntu wahitamo kutishima abaye ashoboye kwishima?

5. Ese kutishima n’icyaha?

6. N’iki umuntu ubuze ibyishimo yakora kugirango abibone?

Ushobora kuba nawe watekereje ibindi bibazo byinshi bijyanye n’iyi nsanganyamatsiko ? Niba ari byo, ndakurarikira kuzakurikirana iyi nyigisho.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Gospel Church