Kwitoza kumvira Imana bigira umumaro, ukwiriye kwitoza kumvira Imana hakiri kare niba ushaka kubaho neza: Masengesho Esther
Ukwiriye kubwira Imana ibyakugushije, ibikuremererea, ibigutesha umutwe kuko nta kintu na kimwe kinanira Imana,gusa ikibazo gihari muri iyi minsi nuko usanga abantu barimuye Imana mu mitima yabo.
Ntabwo abantu bakunda Imana ahubwo barayiryarya, Imana niyo igira icyo ikora ikagikomeza niyo mpamvu ukwiriye kuyikomezaho.
Utikomeje kuri iyi Mana wakwikomeza kuri nde? Ko uvuga menshi bakavuga ngo uravuga cyane waceceka bakavuga ngo ntuvuga.
Ba umukristo uhiye, Ureke kuba umukirisitu uvangiye niba wumva hari ibyo ikibura usange abakuru bakugire inama kuko umuntu wese wiyumvamo umuhamagaro baramurera iyo batamureze akora amabi.
Abantu bo muri iyi minsi bimuye urukundo mu mitima bimika uburyarya, Niyo mpamvu usabwa kuba maso ndetse ukongera ukimika Imana mu mutima wawe, Rusi yaramaramaje asezeranya nyirabukwe kuzabana nawe akaramata, dukwiye kugira urukundo ruzira uburyarya kandi tukareka kuba ukubiri n’Imana yacu tukayinambaho.Abafilipi 3:17-20.
Umwigisha:Masengesho Esther