Kwiyubakira igicaniro

Igicaniro ni ahantu umuntu ahurira n’Imana. Ni amahirwe yo kuvugana n’Imana, aho yihishurira umuntu, ikamuha kumenya ubushake bwayo ku buzima bwe.

Dore amwe mu mateka y’ibicaniro dusanga muri Bibiliya:

Mu Isezerano rya Kera, ibicaniro byubakwaga nk’urwibutso rw’ibyo Imana yakoreye ubwoko bwayo. Ibi byatangiranye n’abasokuruza mu byo kwizera, birakomeza no mu gihe cy’Abami n’Abahanuzi. Imana yavugishaga ubwoko bwayo kuko babaga bafite ahantu bahurira na Yo.

 

Ikibabaje n’uko muri iki gihe, abantu benshi batakigira igihe cyo guhura no kuganira n’Imana. Iyo umuntu nta gicaniro cye bwite agira, Imana ntimwiyereka cyangwa ngo imwihishurire. Igicaniro bwite ni cyo gishobora gukemura icyo kibazo. Gukurikira no gukorera Imana utazi, biteye ubwoba kuko tugira ubusabane bwimbitse n’Imana iyo tuyizi.

Ubuzima bwacu bwo mu mwuka buturuka ku busabane tugirana n’Imana. Imana yari yarategeste Abisirayeli kubaka ibicaniro. Kuva 20 hatwereka uko Imana yatangiye kwigisha Abisirayeli kugirana nayo ubusabane. Kuri bo, yari yarategetse ko guhura nayo biba rusange. Iby’umuntu ku giti cye byaje nyuma yaho. Ku murongo wa 25 na 26, tuhabona amabwiriza akurikira:

Mu Kuva 16, tuhabona ko Imana yifuzaga kugirana ubusabane n’ubwoko bwayo ubwo yabigishaga amahame yayo. Yabahaye manu bagombaga kujya gutoragura hanze. Imana yageragezaga imitima yabo ngo irebe ko bubaha amategeko yayo, ibasaba kujya hanze buri munsi gufata iyo manu.

Iyo manu bayihabwaga mu gitondo cya kare, bwamara gucya, izuba ryarasa ikayonga. Aha Imana yigishaga ubwoko bwayo kugira inshangano zo gusohoka hanze kujya gufata manu yabaga yabateganyirije. Ibi bimeze nk’igitanda dusabwa kubyuka, tugasohokamo. Manu yari irenze ibyo kurya by’umubiri gusa.

Icyo Imana yashakaga kwigisha abantu byari ukugira inshingano n’ubusabane nayo. Mu gitondo, ntabirangaza byinshi biba bihari kandi ubwenge bw’umuntu buba bukora neza; ni yo mpamvu, ibyo utafashe ku gihe, biyonga, ntibigire umumaro ukwiye ubuzima bwawe bw’umwuka. Imana iduha ibidukwiriye kandi biduhagije ku munsi, ntiduha bike cg byinshi. Imana yita kubyo dukennye byose.

Ibyanditswe:

ITANGIRIRO 8:20; 12:8; 13:18 / KUVA 20:24-26; 16:3-4 / YESAYA 50:4 / ZABURI 5:3 / MARIKO 1:35

 

Pastor Matthew YARKWAN, Omega Churc