Abadamu bagenzi bange nishimiye ibyiza mukora mu nzu y’Imana kuko mugira akazi kenshi ntekereza ko ari nayo mpamvu Yesu atari afite intumwa z’abagore: Hortense MAZIMPAKA
Abadamu bagenzi bange nishimira ibyiza mukora mu nzu y’imana, iyi Mana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo izabampembere,izatugororera.
Abagore bagira imirimo myinshi, kubyara kurera abana kwita ku batware Imana yaduhaye bakagerekaho no gukorera Imana nukuri tuzagororerwa.
Njya mbwira abantu nti:”abagore bakorera Imana tuzagororerwa kuruta abagabo bakorera Imana kubera iki, Ntekereza ko ari nayo mpamvu Yesu atigeze agira intumwa z’abagore abagore bagira byinshi, kubisohokamo ukagerekaho n’umuhamagaro ni ubuntu bw’Imana.
Imana ibahe umugisha ku bw’iyo mirimo myiza yose mukora.Hortense MAZIMPAKA