Menya muri make ishuri rya Bibiliya PBC


MENYA MURI MAKE ISHURI RYA BIBILIYA PBC

MENYA MURI MAKE ISHURI RYA BIBILIYA PBC

1- AMAVU N’AMAVUKO Y’ISHURI RYA PROMISE BIBLE CENTER (PBC)

Iri shuri ryatekerejwe biturutse muri bamwe mu bagize urubuga rwa whatsapp rwa Jehovanis Christian Family runyuraho inyigisho za Bibiliya zitangwa n’abakozi b’Imana batandukanye kandi babifitiye ubumenyi guhera mu mwaka wa 2014.

Ni igitekerezo cyamaze igihe kitari gito gisengerwa.

Bimaze kuganirwaho, ishuri rya PBC ryatangiye guhera kuwa 05/11/2019;
Kuva Icyo gihe kugera ubu le 1/1/2024 rikaba rimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 819 bari mu byiciro Icyenda (Abari muri 1, 2, 3, 4, 5,6,7,8 n’iya 9 ari nayo ya nyuma).

Promotion y’imfura za PBC yashoje amasomo muri PBC, hanakorwa umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi kuwa 7/1/2023.

Ubu abo muri Promotion ya 2 ,3,4 bari muri sessions zisoza; bashyikirizwa impamyabumenyi vuba .

Mu gihe tugezemo, ikoranabuhanga ryabaye uburyo budasubirwaho abatuye isi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Ibyo byakwiyongeraho imibereho yo kwimuka kwa hato na hato kw’iki gihe, rikarushaho kuba igikoresho cy’umwihariko dukwiriye kubyaza umusaruro.

Ibyo rero byatumye
Promise Blible Center ( P BC) yiyemeza gufasha benshi kwiga Bibiliya mu buryo bw’iya kure Internet batavuye aho bari, ntibinahungabanye imirimo yabo ya buri munsi.

–PBC igendera ku myizerere shingiro igenga amatorero ya gipentekote:

-Ryemera kandi ritunzwe n’Ibyanditswe Byera aribyo IJAMBO RY’IMANA n’agakiza gaheshwa no kwizera n’imyifatire myiza y’itorero n’iy’umukristo wese ku giti cye.

Ryemera Imana imwe rukumbi ishobora byose, iriho kandi ihoraho uhereye iteka ryose kugeze iteka ryose, Umuremyi w’ijuru n’isi.

Ryemera kugwa k’umuntu waremwe atunganye yari umuziranenge, ariko waguye mu cyaha kubw’ubushake bwe.

Ryemera Yesu Kristo nk’Umukiza w’ukuri w’ibyaha byacu akaba n’umuhuza w’abari mu isi n’Imana, kandi ko yabyawe n’umwari Mariya mu buryo bw’Umwuka Wera.

Ryemera umubatizo wo mu mazi menshi utegetswe abamaze kwihana no kwakira Yesu kristo nk’Umukiza n’Umwami wabo.

 Ryemera umubatizo w’Umwuka Wera, ugaragazwa n’ikimenyetso cyo kuvuga mu ndimi nshya.
 Ryemera umubatizo w’Umwuka Wera, n’ubuyobozi bwose bw’imirimo y’itorero nk’uko buvugwa mu Isezerano Rishya. (Ef.4:11-12, 1Kor. 12:1-31).

Ryemera ubwera bw’ Ubugingo (mu bitekerezo, mu magambo, no mu myifatiro) mu kumvira itegeko ry’Imana: “Mube abera”.

Ryemera ifunguro ryera rikurikije urugero Kristo yahaye abigishwa be: Umugisha nk’urwibutso rw’umubiri we, n’igikombe nk’urwibutso rw’amaraso ye y’isezerano rishya ku bizera bose kugeza ku kugaruka k’Umwami wacu.

 Ryemera kugaruka kwa Yesu Kristo mbere y’ubwami bw’Imyaka igihumbi (aje kujyana umugeni we). Ni ibyiringiro by’umugisha imbere y’uwizera wese.
 Ryemera no kugaruka kwa Yesu aje gucira abazima n’abapfuye imanza. Ryemera n’igihano cy’iteka cy’abatanditswe mu gitabo cy’ubugingo.

Ryemera ko umugabo agira umugore umwe, n’umugore umwe akagira umugabo umwe.

Ntabwo ryemera ibisindisha, nk’uko tubisoma mu Ijambo ry’Imana. (Itang.9:21; Yes. 28:7; Hos. 4:11; Yes. 5:11-12, 22-23; Imig.20:1; Ef. 5:18).

Ntiryemera ugukabya uko ari ko kose kutajyanye n’Ibyanditswe Byera.

.
Rivuga ubutumwa bwiza uko buri, ubushobozi bwabwo bw’iteka n’ibyiringiro byuzuye nk’uko ibyanditswe biri.

2- UMUMARO WO KWIGIRA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

– Bituma inyigisho zigera ku bantu benshi mu gihe gito.

– Ni uburyo buhendutse kurusha ubundi bwose bukoreshwa mu kwiga.

– Kwiga ntibibangamira indi mirimo abanyeshuri basanzwe bakora.

– Ntibisaba ko umunyeshuri akora urugendo ajya kwiga.

– Umunyeshuri niwe wiha gahunda y’uko azajya akurikira amasomo bitewe n’inshingano6 asanganywe mu buzima bwe bwa buri munsi.

– Bituma abakoresha ikoranabuhanga baribyaza umusaruro wo mu buryo bw’umwuka.

– Byorohera abarimu kwigisha abantu benshi mu gihe gito.

3- ABO ISHURI RIZAGIRIRA AKAMARO

– Abakristo muri rusange, kuko bibafasha gukura mu mwuka.

– Amatorero ya Gikristo. Iri shuri ntabwo ari idini runaka ahubwo rizafasha abakristo bose muri rusange bafite ubushake, bityo amatorero yabo agatunga abakristo basobanukiwe ibijyanye na Bibiliya.

– Abanyempano zinyuranye bazunguka mu buryo bwo gukoresha neza impano bahawe kugira ngo zungure Itorero muri rusange.

– Abigisha nabo bazaguka mu mpano yabo yo kwigisha mu gukora ubushakashatsi bategura inyigisho.

4- IMITERERE Y’ISHURI

– Ubuyobozi bw’ishuri bugizwe na Komite y’abantu batanu:
Umuyobozi w’ishuri, Umuyobozi wungirije ushinzwe abanyeshuri, Umwanditsi, Umwarimu ushinzwe ikoranabuhanga n’Umwarimu ushinzwe amasomo.
– Umunyeshuri wemerewe kwiga akurikira program y’imyaka ibiri akiga Bibiliya n’ibitabo biyigize mu ncamake n’ubundi bumenyi buyishamikiyeho. Ahabwa amasomo agera kuri 35 nk’uko abumbiye muri ibi byiciro:
Amasomo ku isezerano rya Kera,

Amasomo ku isezerano rishya,

Amasomo ku myemerere (doctrines),

Amasomo y’imyifatire (pratique),

Amateka.
– Ishuri ryakira Umukristo wese ukijijwe kandi ufite ubuhamya bwiza.
– Kugeza ubu, PBC ikoresha abarimu mu buryo bw’ubwitange.

– Kugeza ubu, abanyeshuri nta kiguzi na kimwe basabwa keretse kwiga gusa; icyakora, nk’uburyo bwa engagement (kwiyemeza), ubusabe bwo kuba umwe mu banyeshuri ba PBC buherekezwa n’amafaranga make cyane yitwa ayo kwiyandikisha. Kuri ibyo, impinduka zishobora kubaho mu gihe byazaba ngombwa zikumvikanwaho n’abagize PBC.
– Umunyeshuri uzaba arangije inyigisho neza, kandi akaba yaratsinze buri somo riri kuri program azahabwa Certificate.
Aha uwo munyeshuri urangije amasomo
Asabwa gutanga uruhare rwe kugirango
Ashyigikire umuhango wo kurangiza kumugaragaro

– Abanyeshuri bakirwa nyuma yo kugenzura ubusabe bwabo bikorera ubwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
– PBC ikoresha platform ya Google Classroom itanga amasomo n’ibizamini.

Kwandikwa kuri iyi platform no kubasha kuyikoresha bisaba umunyeshuri kuba afite email.

5- UMUTUNGO

Umutungo w’ Ishuri (PBC) ni Abantu.

Kugeza ubu Ishuri rifite Abayobozi n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bitangira gukora imirimo yose y’Ishuri,

dore ko nta gikorwa cy’umumaro cyabaho hatabayeho kwishakamo ubushobozi. Mu gihe hakenerwa ubundi bushobozi, nabyo bizigwaho bigenerwe uburyo bw’imikoreshereze.
amasezeranopbsclass@gmail.com

[Updated on 17-7-22]