Nimukomeze abacitse intege, dore Imana izaza ibakize: Past Desire HABYARIMANA
Mukomeze amaboko atentebutse kandi mukomeze amavi asukuma. Mubwire abahangayitse mu mitima muti: “nimukomere mwe gutinya,Dore Imana yanyu izaza ije guhora, Imana izaza izanye inyiturano. Yo ubwayo izaza ibakize”.
Nubwo ibidutera ubwoba bikatubuza amahoro ari byinshi ariko nimuhumure,Mukomere ntimutinye, dore Imana… izaza ibakize, Nubwo ibidutera gutinya bihari, ariko twe gutinya kuko dufite Imana ihora idukiza.
Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cya Yesaya 35:3-4 havuga ko nta mpamvu yo kwiheba no gucika intege.
Umwigisha: Past HABYARIMANA Desire