MUKRISTO KU MUSARABA N ABAGABO BAHUYE NA MUKRITSU AVUYE KU MUSARABA

DUKOMEZE N AGATABO K UMUGENZI

DUKOMEZE KU MUSARABA N ABAGABO BAHUYE NA MUKRITSU AVUYE KU MUSARABA

Ubushize twatandukanye Mukristu  amaze gutandukana na musobanuzi basezeranyeho banezerewe

Mukristo rero akomeza urugendo inzira yagombaga kunyuramo impande . zombi  yari izitiwe n inkike yitwa agakiza

Nkuko tubisanga muri

Yesaya 26:1 – Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo”Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.

akomeza iyo nzira yiruka nubwo yararemerewe cyane

Kubera umutwaro wari umuri kumugongo

Aza kugera ahantu  hazamukaho hato

hejuru haho hashinze umusaraba

kandi hepfo yaho hari imva irangaye

Ageze kuri uwo musaraba Wamutwaro umuhambuka ku mugongo uratembagara no muri ya mva ngo Pi !

mbega umunezero wa

Mukristu amarira y umunezero aba menshi atangazwa cyane nukuntu kureba umusaraba gusa bitumye umutwaro wihambura ku mugongo .

Kandi natwe ni uko ku musaraba iyo tuhageze imbaraga z ibyaha zirashira  umutwaro w ibyaha ukatuvaho ukumva ufite amahoro yo mumutima ukajya ugenda wumva utaremerewe n ibyaha mumutima wawe

Bibiliya irabitubwira neza

Zekariya 12:10 – “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza *jyewe uwo bacumise*, bazamborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.

+Ku musaraba nta muntu ujyanayo undi bavandi ni umuntu kugiti cye uhigerera !!!! Burya umuntu yagutereka mumyanya yose munzu y Imana ariko ku Musaraba ni wowe wenyine wejyanayo

umuntu yakurangira inzira ariko urijyana

Ese wagezeyo wowe !!?? uribuka se ukuntu uwo mutwaro wakuvuyeho ugasigara wumva wemye ??ukumva uratuje mu mutima

Umuririmbyi w  ikorasi yararirimbye ngoYadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye
Turakomeza tureba iby Abagabo 3 bahuriyeyo na mukristo

Donna Mma Vany