Nimuhunge satani mwange ikibi n’igisa nacyo, Imana izabasanga kandi mwirinde inzira zibayobya izo arizo zose: Ev Dr BYIRINGIRO Samuel
Nimurwanya satani mukamwanga ibyanyu byose Imana izabibamo, icyakora kurwanya satani si ukumukubita amakofi cyangwa imigeri, oya. Kurwanya satani si ugukirana nawe oya ahubwo kuwanya satani tuvuga aha ngaha ni ukujya kure mukamuhunga mukanga ikibi n’igisa nacyo kuko buri gihe satani yinjirira mu kibi kubera ko gahunda ye ni ukwica kwiba no kurimbura.
Twiyime satani ntitugatume hari aho yakwinjirira ngo atugereho kuko iyo ushaka kwiyima satani urabanza ugafunga inzira zose yanyuramo ndetse ugaca kure y’abashaka kugushuka kuko hari igihe satani yabacamo akakugeraho.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cya Yakobo 4:7-8 hagira hati:” nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani nawe azabahunga, mwegere Imana nayo izabegera yemwe banyabyaha nimukarabe namwe ab’imitima ibiri nimwiyeze imitima.
Kurwanya satani kandi ntibikabatere ubwoba cyangwa ngo bibahangayikishe, muzi iyo ureba umupira w’amaguru uba ufite ubwoba kuko uba utazi uko biri burangire hari igihe ikipe ufana itsindwa ugataha umutima uri hamwe ariko iyo umukino warangiye bwacya ugasubira kuwureba nta bwoba bwo gukuka umutima uba ufite kuko byanga bikunda uba uzi uko umukino warangiye.
Namwe rero satani ntakabatere ubwoba kuko ibye byarangiriye ku musaraba igorogota aho Yesu yamunesheje maze kwese ababizera tugacungurwa.
Umwigisha: Ev Dr BYIRINGIRO Samuel