Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo

Ibibazo byabajijwe

1️⃣Icyumba cyohejuru bishaka kuvugiki byimbitse n’eza kuruta uko mbitekereza⁉️⁉️

Mu cyumba cyo hejuru bishatse kuvuga iki?

Mu cyumba cyo hejuru bishushanya kuba mu myiteguro yo kwakira isezerano rya Mwuka Wera. Ba Petero n’izindi ntumwa na bene data bandi bose hamwe 120 bagiye mu cyumba cyo hejuru Yerusalemu baritunganya, barasenga bategereza kumanuka kwa Mwuka Wera maze nyuma y’iminsi 10 isezerano rirasohora buzuzwa Umwuka Wera (Acts 2:1-4). Ubwo rero mu cyumba cyo hejuru tuba dushatse kuvuga kuba mu mwanya wo kwitegura isezerano rya Mwuka Wera(Gusengera icyo kifuzo). Abahishuriwe neza iryo banga bitegura neza Pentecote guhera kuri Ascension umunsi Yesu yazamukiyeho agasubira mu ijuru . Iyo batangiye amasengesho y’iminsi 10 yo kwitegura Pentecote tubyita kujya mu cyumba cyo hejuru.

2️⃣Ese KUGIRA umwuka Wera No Kubatizwa Mu Mwuka Wera Bitaniye he? Bihuriye he?

Umuntu wese akizwa kuko Mwuka Wera yatashye mu buzima bwe akamuhishurira akamuyobora ku kwihana no kwizera Yesu. Iyo amaze kwihana no kwizera ayoborwa n’uwo Mwuka Wera umubuza gukora ikibi akamuyobora gukora ibyiza bishimisha Imana.

Rero aho aba afite Umwuka Wera ariko ntibiba bivuze ko yabatijwe mu Mwuka Wera. Kubatizwa mu Mwuka Wera ni igikorwa Yesu akorera umwizera cyo kumuha ubushobozi bw’Umwuka Wera ku buryo imikorere ye mu gukorera Imana ijya ku yindi dimension kandi no mu buryo bwo kubaho agatunganywa rwose kandi akagwiza imbaraga zinesha ibyaha kurusha mbere.

Mbere ba Petero barabwirizaga ariko umunsi buzuye Umwuka Wera kubwiriza kwabo kwakorewe mu yindi dimension yo hejuru hakizwa abantu umunsi umwe batagize aho bahuriye nabo babwirije mu myaka irenga 3 batarabatizwa mu Mwuka Wera.

Kubatizwa mu Mwuka Wera biba n’urufunguzo rwo guhabwa impano za Mwuka Wera nko kuvuga mu ndimo, guhanura, gukora ibitangaza, gukiza indwara.

3️⃣Nifuza gusobanukira Icyumba cyo hejuru meang yacyo ? Nihehe ?Kuki kiswe uko?

Icyumba cyo hejuru Bibliya itubwira ko aricyo Yesu yasangiriyemo n’abigishwa be. (Mariko 14:15; Luka 22:12)

Icyo cyumba kandi abigishwa bavuye ku mu sozi wa Elayono niho bagiye gusengera (Int 1:13) Ni nacyo abigishwa buzuye Umwuka Wera barimo (Int 2:1-2). Iki cyumba cyari i Yerusalemu hafi y’urusengengero.

Hari abemeza ko ari iwabo wa Yohana Mariko (Int12:12) aho abo Itorero rya mbere basengeye Petero igihe yari afunze.

Ku rusegero i Yerusalemu naho habaga icyumba cyo hejuru basomeragamo amategeko (1Ngoma 28:11; 2 Ngoma 3:9).

Igihe Tabita apfa bamuryamishije mu cyumba cyo hejuru (Int9:37,39) iki cyari i Yopa.

Mu muco w’abayahudi abantu bifite bagiraga icyumba kinini (huperṓon) bakiriragamo abashyitsi.

Icyumba cyo hejuru Nta kindi gisobanuye rwose uretse ko hari muri étage.

Kandi abigishwa bari basanzwe bagituyemo (Ibyak1,13), abandi barahabasanze,baragumana mu masengesho yo gutegereza Isezerano.

4️⃣ Ni Iki cyatumye bahuza umutima bose ?⁉️⁉️

IGISUBIZO:

Bahuje umutima bisobanuye ko intekerezi zabo, amarangamutima yabo, irari ryabo no kwifuza kwabo, babihurije ku kintu kimwe, guhabwa icyo Yesu yabasezeranije (Umwuka Wera). bivuze ko bari bafite ikifuzo kimwe ku Mana.

Buri mutima wari ubifitiye inyota. Inyungu za buri wese zibagiranye, Umwuka wera yamanutse guhuza kwizera kwabo no gusenga kwabo.

Aho Itorero ry’Imana riteranye riri mu mwuka umwe bategereza guhabwa umugisha ku kifuzo cyabo.

Iyi nyandiko mwayiteguriwe na PBC (Promise Bible Center/JCF)