New Melody ibura iminsi mike ngo ikore igitaramo gikomeye, yashyize hanze indirimbo nshya

Itsinda rya New Melody rimaze kwamamara mu mirimbire yaryo by’umwihariko, rirabura iminsi mike rigakora igitaramo gikomeye. Ni igitaramo kizabera kuri Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 25  Ugushyingo 2018.

Mu gihe habura iminsi mike ngo iki gitaramo kibe aba baririmbyyi basohoye indirimbo bise “ibyo ushaka bibe.”

Mu kiganiro na Neema Marie Jeanne ukuriye iri tsinda yavuze ko iyi  ndirimbo ari imwe muri nyinshi  zizaririmbirwa muri Camp Kigali mu Gitaramo Sela Concert bateguye ku nshuro ya kabiri.

Agakomeza avuga ko iyo ndirimbo nshya ivuga ku bushake bw’Imana n’umugambi wayo ku bantu bayo bityo ko ubutumwa buyigize buzahembura abazitabira Sela Concert.

Igitaramo kiri gutegurwa kizitabirwa n’abaririmbyi b’abanyempano barimo Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, Shekina Worship Team, Umunyamerika w’umuhanga mu gucuranga witwa  David Warld  ndetse na New Melody ari nayo yateguye iki gitaramo.

Ni igitaramo kandi kizaba kirimo ijambo ry’Imana rizatangwa n’umuvugabutumwa witwa Pst Senga Emmanuel, intego yacyo iboneka muri Abafilipi 4:6,7.

Kanda hano uyumve: