Ni Iki kiguteye gusubira inyuma? – Ev. Rwabisigara Dieudonne
Nshimye Imana kubwo uyu mwanya mbonye ngo tuganire Ku ijambo ry’Imana.Ndifuza uyu munsi twaganira ku intego igira iti: “Ni iki kiguteye gusubira inyuma?” Ndifuza ko dusoma amagambo yo mu Abaheburayo 10:32-39
Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo,
wubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo.
Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.
Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.
Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
“Haracyasigaye igihe kigufi cyane,Kandi uzaza ntazatinda.
Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.
Nshuti bavandimwe,abantu barimo kugenda basubira inyuma kandi wareba ugasanga ibyo banyuzemo mu bihe bya kera bagakomera nibyo byari bikomeye cyane ugereranije n’ubu.
Umwanditsi ati “Mwibuke iminsi yakera”:
– Kera mwarihanganaga -Bakabatuka mukihangana,
-Bakabarenganya mukihangana none kuki bibananiye kwihangana?
Bimwe mubibujije abantu kujya mbere:
1.Kwibagirwa Aho Imana yabakuye
2.Kutibuka ko Imana ishoboye byose
3.Kurambirwa gutegereza
4.Kutizera
5.Kutihanganira akarengane.
Umwanditsi aratugira inama ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera, kuko Aho kutizera kuri twisanga twagiye mu kaga.
Ni iki kiba iyo wasubiye inyuma?
Gusubira inyuma bituma Imana itakwishimira
“Twabonye ugusubira inyuma kw’Abami benshi ko byagiye biteza akaga abanyagihugu kuko Imana yabahagurukirizaga abanzi babo”
Uyu munsi mu madini atandukanye tubona abantu bagenda basubira inyuma,hari abakubwira ko covid yabahumuye amaso,abantu baraha imibiri yabo ibyo baziririzaga,ibyashariraga Ubu biyobotswe na benshi,ingeso mbi zitunyaze abantu.
Ariko cyari igihe cyo kuvuga ngo Ntidufite gusubira inyuma” kuko inyuma ni habi usubiye inyuma Umutima w’Uwiteka ntumumwishimira.
Jcf dukomeze turwane intambara nziza yo kunesha kuko ingororano zirahari.
Nshuti muvandimwe,uyu munsi ndagirango nkubwire,we kwibagirwa ibyo Imana yakoze,aho yagukuye,uko yakurwaniriye,komeza wihanganire ibikugerageza ndetse usabe n’Imana ikongerere kwizera kuko Niko kubeshaho abantu b’Imana. Wirinde ibyagusubiza inyuma byose kuko inyuma ni habi.
Uwiteka abane nawe, wari kumwe na Mwene so Dieudonné Papa Aimée