• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Ni izihe nshingano Itorero rikwiye kuba rifite?

Admin na Admin
27/03/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO
0
0
Ni izihe nshingano Itorero rikwiye kuba rifite?
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
655

Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 hakunzwe gufatwa nk’inyandiko ndangamikorere y’Itorero: bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Ukurikije iki cyanditswe, impamvu/ibikorwa by’Itorero iryari ryo ryose bikwiye kuba: 1) kwigisha Bibiliya, 2)kuba ahantu abizera basabanira, 3) gusangira igaburo ryera, hamwe no 4) gusenga.

Itorero rigomba kwigisha Bibiliya kugira ngo dukure mu Mwuka. Abefeso 4:14 havuga yuko: kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya.

Itorero kandi rigomba kuba ahantu ho gusabana, aho abakristo bafashanya kandi bakubahana (Abaroma 12:10), bagahugurana (Abaroma 15:14), bakagirana impuhwe n’ibambe (Abefeso 4:32), bakihanganisha abananiwe n’abababaye (1 Abatesalonike 5:11), ariko ku by’umwihariko, bakagaragarizanya urukundo (1 Yohana 3:11).

Itorero rigomba kuba nanone ahantu abizera basangira ifunguro ry’Umwami, bibuka ukuntu Yesu yadupfiriye, amena amaraso ye ku bwacu (1 Abakorinto 11:23-26).

Kumanyura imitsima (Ibyakozwe 2:42) birimo no gusangirira amafunguro yacu asanzwe hamwe. Ubu ni uburyo bumwe itorero rikomeza ubusabane mu bakristo. Inshingano za nyuma z’Itorero nkuko twazisomye mu Ibyakozwe 2:42 ni ugusenga.

Itorero rigomba kuba rishishikariza abarimo gusenga, ribigisha uko basenga. Abafilipi 4:6-7 haradusaba ngo ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.

Indi nshingano y’Itorero twavuga ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwo gucungurwa muri Yesu Kristo (Matayo 28:18-20; Ibyakozwe 1:18). Itorero risabwa kutiganda mu kuvuga ubutumwa bwiza, haba mu nyigisho no mu bikorwa. Itorero rigomba kuba umunara umurikira abarituriye, uyobora bose kugana Umwami n’Umukiza Yesu Kristo. Nuko rero, Itorero rigomba gushyira imbere ubutumwa bwiza no gutoza abarigize kuvuga ubwo butumwa (1 Petero 3:15).

Izindi nshingano z’Itorero tuzisanga muri Yakobo 1:27: idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. Itorero rigomba kuba rifasha abatishoboye bose. Uretse kuvuga ubutumwa, harimo no kubafasha mu byo babura mu buzima bwa buri munsi (ibiryo, imyenda, icumbi) nkuko bikwiye. Itorero kandi rigomba gutoza abizera bose kwirinda icyaha, kandi no kuzibukira ibizenga bakura mu isi. Ibi bikorwa binyuze mu kwigisha no gusabana twuzuzanya, duhugurana.

Muri make rero, itorero rifite izihe nshingano? Pawulo yahaye abakristo b’i Korinto urugero rwiza cyanye: itorero ni ibiganza, umunwa n’ibirenge by’Imana muri iyi si umubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:12-27). Tugomba guhora dukora icyo Yesu yari kuba akora akiri hano ku isi. Itorero rigomba kwerekana gusa na Kristo, rikanamukurikiza.

Ibiherukaa

Ese Umwuka Wera ni iki?

Ibikurikira

Komeza uhange amaso Imana, niyo buhungiro

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira

Komeza uhange amaso Imana, niyo buhungiro

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.