Nimureke kwihangana gusohoze umurimo muri twe: Past SENGA Emmanuel 

Nimugubwa gitumo n’ibibagerageza muge mwihangana muhagarare mushyitse: Past SENGA Emmanuel

Mu by’ukuri birangora kumva ikintu ntaragisobanukirwa, ariko iyo tuvanye ijambo muri bibiriya uhasanga imvugo itababarira aho umuntu agerwaho n’ubukene n’ibindi bigeragezo ariko iyo Imana igusanzze irakubwira ngo niwihangane.

Bibiliya ivuga ko kugeragezwa ari ibintu biza mu buryo bubiri nukuvuga ibiza bishaka kukugusha cyangwa kugucura.

Iyo uri mu bigeragezo Imana yemera ko ubinyuramo kugira ngo Ibashe kugucura ariko hari n’ibigeragezo bituzaho biturutse kwa satani bishaka kutugusha.

Mu yandi magambo urasabwa kwihangana ukanyura mu bigeragezo kandi wihanganye. Ijambo ry’Imana muri Yakobo1:2-4 hagira hati:”Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya,Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.

Nawe icyo nakwifuriza ni ugutegerezanya ukwihangana kandi utunganye.

Umwigisha: Past SENGA Emmanuel