Niwizera Yesu ukamwemerera akakubaka nawe uzaba wubakitse :Rev. Past RUGOMOKA Theophile

Iyo umuntu avuze ngo nzongera nkubake icya mbere nuko aba ari umwubatsi kandi aba azi kubaka ndetse aba abona ko wasenyutse ukeneye kubakwa cyangwa kuvugururwa,nawe niba hari aho wagize intege nkeya wemerere Yesu akubake kuko niwe wubaka umuntu akaba yubakitse by’ukuri : Rev. Past RUGOMOKA Theophile

Ijambo ry’Imana riravuga ngo Imana niyo yaremye byose niyo yabyubatse niyo yashyizeho inyenyeri zikaba zidahubuka mu kirere ngo zigwe hasi naho ijambo ry’Imana muri bibiriya rikavuga ko uwo ashoboye kandi afite ububasha bwo kutwubaka twese kandi iyo avuze gutyo nuko aba azi ko hari aho twasenyutse, azi ko hari aho inyubako zacu zanyeganyeze akaba ariyo mpamvu atubwiye ngo azongera kutwubaka kandi natwe tuzaba twubakitse cyane, gusa .

Umwami wacu Yesuc ni umuntu ufite ubuzobere mu byo akora kuko niwe tangiriro akaba n’iherezo, nawe niba wumva umwizeye rero mwemerere akubake kuko afite ubushobozi bwo kukuremera ibintu bishya, hari igihe uba ubona ibyawe byaratinze rimwe na rimwe ukagira ngo ntibikinashobotse ariko  ntucike intege nubwo byayogayoze ashobora kubihindura bishya mu kanya gato kuko niwe muryango twinjiriramo tukajya mu nkuge, niwe ukuraho ibyaha by’abari mu isi, ni igitambo akaba n’umutambyi.

Iyo ikirere cyo mu butayu bw’iyi si kitwokeje tukabura aho dukwirwa aratubundikira niyo mpamvu ari we wenyine uba ushobora kukubwira ngo azakubaka ukabyizera.

Hano rero umuntu yakwibaza ngo ni nde utubwira ngo azongera atwubake? Yesu arabona ko hari aho twasenyutse kandi tukaba dukeneye kongera kubakika icyo usabwa ni kimwe:”Niwizera Yesu azakubaka kandi uzaba wubakitse by’ukuri Yeremiya31:4 ”.

Umwigisha: Pasiteri RUGOMOKA Theophile // ADEPR URUREMBO RW’IBURENGERAZUBA // ADEPR AKARERE KA RUSIZI // PAROISE YA GIHUNDWE