NKWIFURIJE KUGABIRWA – EV NDAYISENGA ESRON

1 Kor 12:3,7-11
[3]Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka Wera.

[7]umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.

[8]Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,

[9]undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara.

[10]Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,

[11]ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.

Uwiteka akugabire kuri iyi Pantekote , wongere wumve wuzuye iby’Imana,ikubyutse aho wumvaga usa n’unaniwe.

Dushobore guhamya neza iby”ibyiringiro byacu.


AMEN

EV NDAYISENGA ESRON