Nta mukiristo ukwiye gukora ibintu bidafitiye akamaro Imana: Ev Kanobana Jean Baptiste

Niba uri umukirisitu ukwiriye kugenzura umubiri n’umutima wawe maze ibyo ukora byose bikaba ibikubahisha ndetse bikubahisha n’Imana yawe: Ev. Kanobana Jean Baptiste

Muri iyi minsi usanga bamwe mu rubyiruko bameze nk’ababayeho mu kavuyo ugasanga nta cyerekezo bafite, ugasanga ngabo barambara imyenda utamenya niba bambaye cyangwa niba bibagiwe kwambara nyamara ibi ntibyari bikwiriye, bibiriya ivuga ko umuntu wese akwiriye kuba akonje cyangwa agashyuha. Niba uri umukirisitu ukwiriye gukora ibigufitiye umumaro ndetse binafitiye Imana yawe umumaro ukareka kuvangavanga.

Ugasanga abantu barajya gutaha ubukwe bakibagirwa kwambara cyangwa bakambara ubusa, abandi bakambara inkweto zitagira amasogisi, abandi bakambara imyenda itagira umukandara abandi bakagenda amapantalo yenda kugwa hasi,ngewe mbaye ari nge uyoboye ubukwe ntabwo bene abo nabaha icyicaro cy’imbere, reka reka umuntu utazi kwambara wamwicaza imbere kubera iki? Bene uwo namushyira inyuma yazamenya kwambara akaba aribwo mushyira imbere.

Niba dushaka kuzajya mu ijuru cyane cyane urubyiruko rwa none nimumenye gukora ibifite umumaro, mwiyubahishe ndetse mwubahishe n’Imana yabahamagaye.Umwigisha: KANOBANA J Baptiste