Ntabwo ukwiriye kubabazwa n’ibigeragezo unyuramo kuko Imana irakuzi: Past Rene MUREMANGINGO

Hari igihe unyura mu bikomeye ugacika intege ndetse ukaba ushobora no kwiheba nyamara buriya ibigeragezo Imana ibikunyuzamo iri kugutegura kugira ngo uzabe umuntu ukomeye: Past Rene MUREMANGINGO

Igihe tukiri mu isi ibituremerera ntibizabura gusa nubwo byaza bikomeye icyo usabwa nugushikama ukamenya ko Imana idashobora kukunyuza mu bigeragezo ibona ko bizaguhitana kubera ko burya Imana ikunyuza mu bigeragezo igira ngo iguhindure umuntu ukomeye haba mu kuyihamya no kuyikunda.

Iyo ubonye ifursheti ikiri ubutare ntuba wayiha agaciro ariko iyo uyibonye imaze gusohoka mu ruganda ngira ngo nayo iba iri kwiyumvamo igiciro kinini ivuga ngo abantu bari kundisha nyamara mbere ikiri mu ruganda iba itabona neza agaciro kayo, nawe rero nubwo unyura mu bigeragezo ujye wihangana buriya ibyiza biba biri imbere.

Mwibuke Yozefu ukuntu yahuye n’ibigeragezo ndetse akaza gufungwa ariko bikarangira abaye umwami, ni ikimenyetso cy’uko nta muntu Imana inyuza ahantu itazi impamvu yabyo. Ntabwo ukwiriye kubabazwa nuko unyura mu bikomeye no mu bibazo kuko byose biba bigutegurira kuzaba umuntu ukomeye gusa byose bisaba kwitwararika ukarinda ubutunzi bwawe Imana yaguhaye.

Reka tumaranire kunesha kugira ngo tuzasoze urugendo amahoro. Umwigisha: Past Rene MUREMANGINGO