NTIMUHAGARIKE IMITIMA MWIZERE IMANA – Pastor Manirafasha Pascal
IBYANDITSWE BYERA:
Yohana 14:1
“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”
Abantu bafite ubwoba bwinshi, imitima yabo irahagaze abashonje bibaza uko barya n’abahaze bararwana n’indwara zabazonze, abakire n’abakene, abakijijwe n’abadakijijwe, Ibihugu bikize bijya hamwe nabyo ubwabyo bikicamo ibice bikarwana, Umuntu aba afite bimwe akifuza ibindi ariko uko agwiza byinshi bikaba ari byo bimuhitana. Umuntu aratekereza cyane imitsi y’ubwonko igaturika__ Mu isi nta mahoro ahari ariko mwebweho mwizera IMANA na Kristo ntimuhagarike imitima!
2 Abatesalonike 2:7 kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho. Uyu uyabuza ni ITORERO! Ibyo mubona byose bigaragaza imperuka n’ubutinganyi nabwo bwavuzwe na Pawulo muri (1 Abakorinto 6:9) ariko (Indir. 16A) Aba YESU bishimira izina rye ryiza ribamara imibabaro rikabatinyura!!! Ibimenyetso by’Imperuka nabyo ntibibahagarike imitima mwizere IMANA.
Zaburi 118:8-9 Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abantu. Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abakomeye. UWITEKA IMANA yawe niyo buhungiro bwonyine ahandi hose ni ibinyoma bisa. Nimushire ubwoba, mwizere IMANA niyo buhungiro bwonyine. Zaburi 125:1 Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni,Utabasha kunyeganyezwa,Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. NIMUHUMURE! Matayo 16:18 Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ 1 Timoteyo 6:17 Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe Ntukiringire icyo uri cyo cyose.
• IBINTU 10 IMANA IKORERA ABAYIZERA:
- Uburinzi: ibiduhiga n’ibiturinda biraturanye kandi birarebana byo.
- Gutabarwa
- Imana iradukiza ibitewe n’urukundo rwayo
- Iraturwanirira
- Iratuneshereza
- Ikubeshaho mu buryo bukomeye kandi n’aho bitagashobotse. Ntawitegura impanuka ariko mbeshwaho no kwizera Yesu.
- Ikugira isomo. Kandi kugirango irinyuremo ni ukuryiga neza ugatsinda ikizamini. Kandi mu ishuri abanyeshuri bareba imbere kuko ariho umwalimu Aba ari ariko mu kizamini Umwalimu abajya inyuma agacunga neza ukopera. Kandi nta munyeshuri uvuga/usakuza mu kizamini.
- Ubudahangarwa Ku myuka mibi.
- Igutambutsa ahakomeye, mu byasamye bidushinyikiye ariko nubwo bifite amenyo ntibihekenya… Zitontoma ziziritse!
- Ibikurwanya biba birwanya UWITEKA wiringiye.
Gusoza:
Yh 14:2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Nitugera mu ijuru buri wese azambikwa ingando ye, azaba mu ye, azaba mu mubiri we YESU yamuteguriye!
Abaheburayo 10:38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Mwakire ijambo ry’Imana!

Pastor Manirafasha Pascal