Hari igihe unyura mu kibazo, ugacika intege ndetse ukavuga ko Imana yakuretse nyamara ntiwarukwiye gucibwa intege n’ibyo kuko Imana ihora itubereye maso, ntidukwiye gucibwa intege n’ikintu icyo ari cyo cyose: Ev NKUNDABENSHI J de Dieu
Satani yanyanyagije ubuhendabana mu nzira tunyuramo niyo mpamvu bamwe bayinyuramo bakanyerera bakahagwa ariko abakomeye barahanyura nibagire ikibazo cyo kunyerera ngo biture hasi ahubwo bagakomeza urugendo.
Kubera iki ubuhendabana bubamaze? kuko mwibasiwe n’ubwo buhendabana muri kugenda ikijyanyuma mu rugendo rugana mu ijuru mukibeshya ngo muzagerayo? Reka namwe mbabaze? Uzasambana nurangiza uvuge ngo uragana mu ijuru? Uzaba umujura nurangiza uvuge ngo uragana mu ijuru?
Nimureke tugaruke ntitukemere gusitazwa n’ubuhendabana budafashije? Gusambana birimo uwuhe mumaro cyangwa kwiba no kwica n’ibindi bibi birimo nyungu ki?
Hari abantu batuka Imana ngo ntiyabasubije nyamara birengagiza ko no kuba ari muzima nabyo ari ibyo gushimwa, jya wibuka ko yagusimbukije ibyobo byinshi kuki mutarambura amaboko ngo mushime Imana?
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’ Abafilipi 3:20 hagira hati:”Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo”. Nuko tureke gucibwa intege n’icyo ari cyo cyose ahubwo dutumbire umwami wacu kuzageza ku iherezo.
Umwigisha: Ev NKUNDABENSHI J de Dieu