Zaburi 137:5-6
Yerusalemu, ninkwibagirwa, Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora.
Ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa kanjye, Nintakwibuka, Nintakunda i Yerusalemu, Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.
Muri iki gitondo nshimishijwe n’iyi Zaburi abanyisiraheli baririmbye bari mu bunyage.
Iyi Zaburi y’137 ibamo amagambo akomeye. Yerekana ibintu 3 byababayeho bakigera mu bunyage/ mu mahanga (captivity):
1- Kwibuka i Siyoni (Kurira bibutse Sioni);
2- Kubabara (Kumanika inanga zabo);
3- Kuzirikana gakondo yabo (kurahirira (igihango) ko batazibagirwa Yerusalemu.
Byatumye ntekereza cyane. Nawe utekereze. Yerusalemu yawe ni iyihe? Abakristo bagira isi yabo, bagira gakondo…Paholo ati naho twebweho iwacu ni mu ijuru…Iki gitondo wibuke ijuru.
Indahiro ivugwa muri uriya murongo irakomeye. Kurahirira ku kuboko kw’iburyo no ku rurimi ni igihango gikomeye. Ukuboko kw’iburyo kugaragaza indahiro ikomeye cyane. Ni ko abayobozi bazamura barahira bafashe ibendera. N’igihango kidakuka. Bimeze nko guca ijosi ( kunyuza urutoki mu ijosi tumenyereye kubona).
Ni kangahe twibagirwa? Iki kinyejana cyibuka gake. Ibuka imirimo Imana yakoze! Zirikana ibyo yagukoreye. Ibuka ineza wagiriwe. Ibuka ubuntu bwayo. SINZIBAGIRWA
Umunsi mwiza.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Gospel Church