8. Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.9. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. (1 Petero 5:8-9)
Nuba maso ukamenya ko uri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana ukayizera, umurezi wawe Satani ntabwo azabona aho amenera uhwo Imana yaguhamagariye ubwiza izagutunganya,igukomeze, ikobgerere imbaraga utahukane intsinzi.
Rev. Jean Jacques KARAYENGA