Tumaze Iminsi dusenga Imana nyamara ibibazo biracyahari ndetse hari n ubwo tubona hiyongereyeho ibindi.
Nta jwi nta no kurota pe. Bituma twibaza utubazo twinshi ku mikorere y’Imana nifuje ko tuganiraho uyu munsi.
Dusome
Zaburi
22:2-3
Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye. Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, na nijoro simpore.
Murabona ko no mubatoni b’Imana bajyaga bagera mubihe bibagoye bakibwira ko ahari Imana itabumva.
Rwose nje kuguhumuriza kuko, Nubwo wibwira ko icecetse ariko irumva. Imana yumva gusenga kwawe, ikwitayeho kandi irasubiza.
Komeza Usuke amaganya yawe imbere yayo kandi unyurwe n’igisubizo ikugeneye nubwo kitaba icyo watekerezaga kuko aricyo cyiza.
Ese wibwira ko kuba batarakwiba ari uko uzi kurinda utwawe? Ubonye ingabo zikurinda ijuru ritanga watangara. Erega sinirengagije ko hari ubwo biducanga.
Ariko se twavuga ko Mugihe Imana icecetse iba igikora.
Yego rwose
Igihe cyo guceceka kw’Imana gishobora kubaho kidatewe nuko yananiwe gukora,oyaaaaa!ahubwo kugirango wowe ugire ukwizera cyangwa iguhe amahirwe yo kugaruka munzira.
Ahubwo Icyo gihe nikigushyikira uzirinde Ntuzagipfushe ubusa ahubwo uzakibyaze umusaruro.
Buriya rero Bibiliya dufitemo amasezerano menshi adukomeza
Twibuke ko Ariyo yavuze ngo”: Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.” (Abaheburayo 13:5) n’ibindi n’ibindi. Wicika intege Girira icyizere amasezerano y’Imana.
Erega Nubwo utabona igisubizo cyihuse kubyo wabwiye Imana komeza. Wizere masezerano yayo kuko itabeshya kandi itazaguhana.
Dawidi yigeze avuga ngo Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye. Bavandi, erega burya Gutegereza isezerano bisaba kwihangana.
Uyu munsi Ntiwibwire ko Imana icecetse ngo bigutere gucogora, ibyo yagusezeranije bizasohora ntagisibyaniba ariyo mwavuganye. Bitegereze wihanganye kuko Imana itabeshya ni ukuri turi abahamya.
Dusoze dusoma
Zaburi 42:2-4
Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana? Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati”Imana yawe iri hehe?
Erega ijya inavugisha ibikorwa
Uyu munsi hindura imitekerereze Ntiwibwire ko Imana yacecetse mubyawe bikomeye, ahubwo witegereze neza kugirango umenye neza icyo irimo ikwigisha ikora imirimo mubyari bikurushije imbaraga.
Uzabona ko haribyo yagutambukishijemo. Haranira kuguma gukiranuka no kuba inkoramutima y’Imana.
Iracyakora
Mugire umunsi mwiza
Donna Mma Vany