Nusenga Imana izakugirira neza

Hari abantu bumva ko gusenga ari uguta igihe, kuko nta wumva amasengesho yabo. Abandi bo bagerageza gusenga, ariko bagatekereza ko amasengesho yabo adasubizwa.

Kuki hari abumva ko amasengesho yabo adasubizwa? Kugira ngo amasengesho yacu yumvwe, tugomba kuyatura Imana yo mw’ijuru ivugwa muri Bibiliya, aho gusenga izindi mana cyangwa abakurambere.

Nanone Imana ishaka ko ‘dusaba ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.’ Itwizeza ko nitubigenza dutyo ‘izatwumva’ (1 Yohana 5:14). Ubwo rero kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, tugomba kuyimenya no kumenya ibyo idusaba.

Nawe nusenga Imana uyisaba ibihuje n’ibyo ishaka izakumva.