Nyamara Imana yacu yumva gusenga – Ev. Esron Ndayisenga

Nyamara Imana yacu yumva gusenga

Ibyakozwe n’Intu 10:1,30-31
[1]Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.

[30]Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,

[31]arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.

Kuv 3:7
[7]Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo.

Nshuti,ushobora gusenga igihe kinini ahari ugatekereza ko Imana itakumvise ariko burya yarumvise.Na cya gihe bikomeye ni Yo yahabaye .Uyu munsi ngarutse kukubwira ko isengesho ryawe Imana yaryumvise kandi nyuma yo kumva iraje inakore.

Mugire umunsi mwiza
Ndabakunda

Ev. Esron Ndayisenga