• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Nyuma yo gupfa bigenda bite?

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
29/03/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO, INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
Nyuma yo gupfa bigenda bite?
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
682

Mu myizerere ya Gikristo, harimo gucanganyikirwa kwinshi cyane, ku byerekeye ikintu gikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa. Bamwe bashyigikira ko nyuma yo gupfa, buri muntu asinzira kugeza ku munsi wa nyuma w’urubanza, kandi ko nyuma y’ibyo umuntu yoherezwa mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka.

Abandi bemera ko ku munsi w’urupfu, abantu bahita bacirwa urubanza ako kanya, maze bakwoherezwa aho bagomba kuba ubuziraherezo. Ndetse hari n’abandi bahamya ko iyo umuntu apfuye, umwuka we woherezwa by’agateganyo mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka, ugategereza umuzuko wa nyuma, urubanza rwa nyuma, n’iherezo ry’aho ugomba kuba ubuziraherezo. Nyuma y’ibyo, Bibiliya yo ivuga ko bigenda bite nyuma yo gupfa?

Icya mbere, ku muntu wizera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko nyuma yo gupfa umwuka w’abizera ujyanwa mu ijuru, kuko baba bababariwe ibyaha byabo, nyuma yo kwakira Kristo nk’Umucunguzi wabo (Yohana 3:16, 18, 36).

Ku bizera, urupfu ni ukwitandukanya n’umubiri no kubana n’Umwami wacu (2 Abakorinto 5:6-8; Abafilipi 1:23). Nyamara, mu bice byo mu 1 Abakorinto 15:50-54 no mu 1 Abatesalonike 4:13-17 havuga ko abizera ari abazuwe kandi bakambikwa imibiri ifite ubwiza bwa Kristo. Niba abizera bagomba guhita bajya kubana na Kristo ako kanya nyuma yo gupfa, uyu muzuko waba umazi iki? Biragaragara ko niba umwuka w’abizera uhita ako kanya ujya kubana na Kristo nyuma y’urupfu, umubiri twambaye usigara mu mva usinziriye.

Mu gihe cy’umuzuko w’abizera, umubiri twambaye urazurwa, ugahabwa ubwiza bwa Kristo, ndetse ukongera guhuzwa n’umwuka. Uyu mubiri wambitswe ubwiza ukanahuzwa n’umwuka, uzaba ubugingo buhoraho bw’abizera iteka ryose mu ijuru no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).

Icya kabiri, ku bantu batarakira Yesu Kristo nk’Umucunguzi, urupfu rusobanura igihano gihoraho iteka ryose. Ariko, nkuko bigenda ku iherezo ry’abizera, abatizera nabo basa n’aho bemera ko bahita bajya ahantu bazaba by’agateganyo, bategereje umuzuko wa nyuma, urubanza, ndestse n’iherezo ry’iteka ryose.

Muri Luka 16:22-23 hatumenyesha ko umutunzi yababajwe cyane, akimara gupfa. Ibyahishuwe 20:11-15 hagaragaza kandi ko abatizera bose bazazurwa, bacirwe urubanza imbere y’intebe y’ubwami nini yera, nyuma bajugunywe mu nyanja yaka umuriro.

Abatizera, ntibazahita bajugunywa mu ihaniro ry’iteka (inyanja yaka umuriro) bakimara gupfa, ahubwo bazaba by’agateganyo imbere y’intebe y’urubanza kandi bacirweho iteka.

Ariko kandi, n’ubwo abatizera badahita bajugunywa ako kanya mu nyanja yaka umuriro, ikibategereje bakimara gupfa, ntabwo ari ikintu gishimishije na busa. Nkuko umutunzi yatatse cyane ati: Ndimo kubabazwa bikomeye n’uyu muriro (Luka 16:24).

Ni cyo gituma, nyuma y’urupfu, umuntu azatura by’agateganyo mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka. Nyuma y’ubwo buturo bw’agateganyo, igihe cy’umuzuko wa nyuma nikigera, ibidutegereje ntibizahinduka.

Ahantu nyaho tuzaba tugidutegereje iherezo ryacu ubwa nyuma ni ho hazahinduka. Abizera bazakingurirwa imiryango y’ijuru n’isi bishya (Ibyahishuwe 21:1).

Abatizera bajugunywe mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Ubwo ni bwo buturo bw’abantu bose bwa nyuma, kandi butazagira iherezo bushingiye burundu k’uburyo abantu bazaba barakiriye Yesu Kristo wenyine nk’Umucunguzi cyangwa baranze kumwakira (Matayo 25:46; Yohana 3:36).

Ibiherukaa

Icyo Bibiliya yigisha ku kwiyiriza ubusa

Ibikurikira

Patient BIZIMANA yasuye imfubyi zirera zibayeho mu buzima busharira

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira
Patient BIZIMANA yasuye imfubyi zirera zibayeho mu buzima busharira

Patient BIZIMANA yasuye imfubyi zirera zibayeho mu buzima busharira

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.