Pastor Christopher yongeye kuba muzima nyuma yo kumara igihe muri koma

Pastor Christopher yongeye kuba muzima nyuma yo kumara igihe muri koma

Christopher Wickland ni umupasitori mu itorero ryitwa Living World Pentecostal Church muri Fareham, akaba yaramaze iminota 15 yapfuye (umutima udakora ) ariko nyuma igitangaza cy’Imana cyaragaragaye yongera kuba muzima kubw’imbaraga z’amasengesho y’abakristo.
Umunsi umwe, Pastor Christopher Wickland yari arimo gutembera muri parike hamwe n’abana be batatu batoya. Bagiye kubona babona atangiye kuruka mbese ahita amererwa nabi cyane ku buryo butunguranye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Daily Echo” atubwira ko abashinzwe kurinda park bahise bamujyana kwa muganga byihuse batangira kumwitaho aho itsinda ry’abaganga basanze umutima we wahagaze utagikora. Bagerageje incuro eshatu gushitura umutima we ngo barebe ko wongera gutera.
Abaganga bahise bahamagara umugore wa Pastor Christopher bamubwira ko umugabo we amerewe nabi kandi ko yamaze iminota 15 yapfuye , bongera kumwihanangiriza bamubwira ko ikibazo cy’umutima cyageze no ku bwonko nabwo ko budakora mbese ko muri macye batazi niba asubirana ubuzima.
Tracey, umugore wa Pastor Christopher akimara kumva ibyabaye ku mugabo we yatangiye guhamagara abanyamasengesho basenganaga mu itorero ryabo abamenyesha akaga kabagwiririye kugirango bafatanye gusenga Imana igire icyo ikora ku buzima bw’umugabo we.
Ku rukuta rwe rwa facebook, Tracey yandikiwe amagana menshi bamubwira ko bari gusenga kugirango Christopher asubirane ubuzima bwe, yakomeje ashimira abarinzi ba parike ndetse n’abaganga umurimo ukomeye bakoze ashimira n’abanyamasengesho ko iyo badasenga umugabo we yari gupfa.
Wickland yamaze amasha 28 muri coma ndetse amara ibyumweru bitatu mu bitaro mbere y’uko akira ariko kubera imbaraga z’amasengesho Christopher yavuye mu bitaro ameze neza haba mu bwonko ndetse no ku mubiri.
Iki ni igitangaza gikomeye kigaragaza imbaraga z’amasengesho ko iyo abantu basenze bahuje umutima kandi bizeye Imana yumva gusenga kwabo ikabasubiza . niko byagenze ku bakristo hirya no hino bumvise inkuru za Pastor C hristopher bahise bafata umwanya bashyira hamwe barasenga Imana irabumva isubiza icyifuzo cyabo pastor Christopher arakira.
Mu magambo ye Pastor Christopher w’imyaka 47 aragira icyo atangaza “magingo aya nasuzumwe n’abadogiteri benshi incuro nyinshi ariko kugeza ubu bambwiye ko nta kibazo mfite mu mubiri mbese nabo byarabatangaje kubona umuntu yapfa akongera akazuka.
Akomeza avuga ko ameze neza afite n’ibiro bishyitse kandi ko kuva yava kwa muganga nta kibazo cy’umutima yongeye kugira”
Mu gusoza, mu izina ry’umuryango wa Pastor Christopher barashimira abakristo babaye hafi bakabasengera Imana ikabarinda amarira mu muryango bityo barabasabira umugisha mwinshi Imana itibagirwa imirimo y’abera izabagororere.
Source: www.christiantoday