Prophet Claude mu giterane gikomeye muri Sueden nyuma yo kuva mu Bubiligi

Itorero Life Restoration Center ryo mu gihugu cya Suede (suiden) ryabateguriye igiterane cy’iminsi itatu kidasanzwe cyiswe ‘Lord revive me’ (Uwiteka mpa ububyutse).

Ni igiterane cyatumiwemo Umukozi w’Imana Prophet Claude Ndahimana uzwi cyane ku mpano zo gusengera abantu bagakira indwara abandi bakabohoka ingoyi z’abadayimoni.

Twabibutsa kandi ko uyu mukozi w’Imana Prophet Claude mu kwezi gushize kwa gatanu yari mu kindi giterane cyabereye mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’ububilijyi.

Ni igiterane cyizaba cyirimo n’abandi bakozi b’Imana nka Pastor Polos Prosper, umuramyi Patient Bizimana.

Nk’uko umukozi w’Imana Prophet Claude Ndahimana abivuga, ngo ibi biterane arimo ku mugabane w’uburayi birimo gutanga umusaruro dore ko ngo harimo kuboneka cyane ababohoka n’abakira indwara zitandukanye akenshi zananiye abaganga.

Kizatangira guhera ku italiki ya 24 kugeza ku ya 26/06/2022, kikazabera ku rusengero rwa Life Restoration center iherereye mu mujyi wa Gävle.