Reka kuba imbogamizi yabishakira Yesu / Ev. NDAYIHORANYE JEAN BOSCO

Luka 19:1-10

Muri iyi nkuru Yesu turabona Yesu anyura i Yeriko. Ntabwo ariho yari agiye yahanyuze ari kujya i Betaniya hafi y’Iyerusalem kuzura Lazaro.

Ageze muri uyu mujyi wa Yeriko abantu benshi baza kumva inkuru nziza ya Yesu.

Muri abo bantu baje ku mwumva harimo uwitwa Zakayo wari warumvise ibye bimutera amatsiko.

Uyu zakayo yari umuntu ukomeye

Bible iratubwira ko yari
umukoresha w’ikoro ukuriye abandi

yari umukire ufite ubutunzi bwinshi

Zakayo nubwo yari afite amatsiko meshie kdi akomeye yahuye n’imbogamizi zatumye adahita abona Yesu.
aho Yesu yari ari hari abantu benshi
-mu buzima busanzwe hari abantu bafite inyota yo kureba Yesu ariko bakagira imbogamizi z’abantu babari imbere.
Babazitiye bakababuza kureba Yesu.
indi mbogamizi Zakayo yari mugufi-

iyi nikaremano isa n’iyo Mose yigeze kugaragaza avuga ko atazi kuvuga ariko Imana nta cyakoma mu nkokora umugambi wayo …

Ndashima Umwami Yesu ko imbogamizi zose izifitiye Igisubizo kdi iyo aje ntabwo asiga umuntu uko amusanze

Zakayo wari ufite inyota,Zakayo wari waje yumva shaka kureba Yesu ahitamo kurira igiti amaze ku cyurira bikora ku mutima wa Yesu ararama ngo areba zakayo amuvuga mu izina…
Hallelua!

-abantu bari aho bose bumvise Yesu avuze mu izina Zakayo bamenye ko ahari kdi ntawari wamumenye

Abantu bahise bagira ishyari bati Yesu agiye ku bapagani bati Uyu se we ni muntu ki? Ariko umutima ushaka Yesu ntiyawirengagiza byatumye asiga 99 ajya kureba Zakayo wari igisambo. erega natwe ni uko twaje… ndashima Imana ko nanjye nahawe agakiza .

nsoza ndababwira ko nta kindi Imana yadukorera kinejeje kurenza agakiza tubonera muri Kristo. Ibi nibyo bayabaye kuri Zakayo ahita afataibyo yari atunze ibiha abakene.

Yesu araryoshye kurusha amafaranga,kurusha icyubahiro n’…
Dukomeze turyoherwe n’agakiza twahawe na Yesu.

Ev.Jean Bosco Nayihoranye