Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Sedrick Djano uzwi nka Sedy yageze I Kigali aho atangaza ko ikimuzanye ari ukurangiza zimwe mu ndirimbo ze no gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye cyane ko bimaze kumenyekana nk’umwambaro umuherekeza mu mibereho ye.
Kur’uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri z’ijoro nibwo uyu muhanzi amaze kugera I Kigali ku kibuga cy’indege I Kanombe aho yatangaje ko yishimiye uburyo u Rwanda rufite umwuka mwiza n’umutekano.
Agira ati:”Ni umunezero kugera mu Rwanda urabona ko ibintu byose ari byiza, nahuye n’umuyaga mwinshi ndetse wanteye kurwara grippe gusa hano mu Rwanda urabona ko hameze neza, nzanwe no kurangiza zimwe mu ndirimbo zange natangiye nkaba nifuza kuzirangiza ndetse kandi nk’uko nsanzwe nkora ibikorwa by’urukundo hari n’ibikorwa turi gutegura tuzakora hano mu Rwanda gusa tukazabamenyesha aho bizagenda bibera”.
Akomeza agira ati:”ndirimba indirimbo zo kuramya Imana ariko nkora n’ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye, udufaranga duke umuntu akorera muri biriya bihugu byo hanze agerageza no kudusangira n’abandi, abanyarwanda banyitegeho ibikorwa byinshi bizarangwa cyane no gufasha”.
Uyu muhanzi yagiye amenyekana mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana harimo n’iyo yakoranye na serge bise “NTABARINGE”,gusa avuga ko agifite imbogamizi zo kuba yirya akimara mu bikorwa bye byo gufasha ari nayo mpamvu ahamagarira abantu bose kugira umutima w’urukundo no gufasha”.
Sedrick Djano uzwi nka Sedy ni umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akaba ari umugabo ufite umugore umwe aho bombi baba muri Mississippi muri leta zunze ubumwe za Amerika.