Shaka ubwenge n’ubuhanga – Ev. Mugamba Christine

        Dusome mu gitabo cy’Imigani ya salomo 4:1-9:Bana nimutegere amatwi ibyo  so abigisha, mushishikarire kwiga ubuhanga.2 Ntimukareke amategeko yanjye kuko mbigisha ibyigisho byiza.3Nabereye Data umwana Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.4 Yaranyigishaga akambwira ati Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe witondere amategeko yanjye ubone kubaho.5 Shaka ubwenge Shaka n ubuhanga ntubwibagirwe ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.6Ntubureke buzakurinda ubukunde buzagukiza.7 Ubwenge muri byose ni ingenzi .Ni uko rero Shaka ubwenge ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.8Ubukuze nabwo buzagukuza buzagukuza .Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.9Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo .Buzakwambika ikamba ry’ubwiza.

Dusomye Ku magambo avuga

   Kugushaka ubwenge n ubuhanga.

ubwenge ni ubushobozi umuntu agira mu mutwe bwo gutekereza no kumva cg kumenya ibintu akanabisobanura.

Iyo tuvuze ngo runaka ni afite ubuhanga bivuga ko ari umuhanga mu gukora ikintu runaka mu buryo bwihariwe Kandi butangaje.

    ESE UMUNTU UFITE UBWENGE ARANGWA NIKI WAMUBWIRWA N’IKI?

  Aha ibikorwa akora nimo bugaragarira.

        2 Abami 4:8-37

          Aha dusomamo inkuru z, umushunemukazi wagize ubwenge bwo gucumbira umuhanuzi Elisa we nzumugabo we bakamutegurira icyumba cyo hejuru cyo kuruhukira uko ahanyuze .Bityo ubwenge bwe n,ubuhanga yerekanye kuri mukozi w,Imana byatumye abyara umwana w,umuhungu Kandi bari ingumba.

Umuntu ufite ubwenge azura ibyari bigiye gupfa.

  1 Samweli 25:

     Iki gice iyo ugisomye neza usangamo inkuru za Abigayili muka Nabali wakijije urugo rwe kurimburwa n,ingabo za Dawidi igihe uwo Nabali yangaga kuzigaburira we agira ubwenge aca ruhinga nyuma arsanganiza Dawidi n,ingabo ze ibyo kurya.

MU magambo twasomye mu migani 4 twatwabonye ko ubwenge Ari  ingenzi muri byose.

MU ngo zacu ,mu bana bacu,mu kazi abo dukorana umurimo w,Imana ubwenge no ingenzi.

        UBWENGE N’UBUHANGA BABUSHAKA BATE?

Iyo usomye muri Yakobo 1:5

  Salomo yasabye ubwenge arabuhabwa( 2 ingoma 1:10-11)

Wabushakisha Kubaha Uwiteka.

Aha twatangiye urugero k,umuhanuzi Imana YATEGETSE kutagira icyo arira cg anywera aho yatumwe guhanurira yarangiza agaca mu itegeko ry,Imana bikamuzanira urupfu.

Ubundi umunyabwenge arihangana,akomeze ubwenge aha navuga Ku mugani Yesu yaciriye abamwumvaga b,abakobwa cumi batano Ari abanyabwenge abatanu bandi bari abapfu( Matayo 25:1-18

Umukristo wese w’ukuri agomba guhora a amavuta mu mperezo ye, nta guhunikira, ni uguhita yiteguye kugarura k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Nsoza mvuge nti ubwenge n,ubuhanga ni ingenzi. Ese ukennye  ubwenge,senga ubusabe uzabuhabwa.

Ababuhawe tubugundire, tubugumemo buzatwambika ikamba ry ubwiza tubukuze buzadukuza tubukomeze buzaduhesha icyubahiro TUBUKUNDE BUZADUKIZA mu izina rya Yesu Kristo. Amen”

Mugamba Christine