Sobanukirwa Isengesho – Pastor Etienne Rusingizandekwe

Religious concepts, The young man prayed on the Bible in the room and lit the candles to illuminate.

Matayo 6.7

Ruka 4.5-13

Abantu bamwe baziko gusenga arugusubiramo kenshi utondeka amagambo wibwirako aribwo wunvwa; Ntabwo aribyo kuko lmana izi ibyo dukenye tutaramusaba.

Zaburi 65.2

lmana yacu ni lmana yunva amasengesho .ntihinduka kandi nukugira neza kwayo guhoraho iteka ryose.

Uburyo bwiza bwo gusenga

Tubona ingero nyishi z’abantu b’lmana bagiye basenga :kandi lmana yagiye ibasubiza

Urugero: nehemiya, Daniyeli n’abandi.

Babikoraga muburyo butatu bwi ngenzi

  1. Kuramya
  2.  Kwatura
  3. Gusaba

Kuramya : guha  lmana icyubahiro cyayo

Kwatura: ukamenya kwatura ibyaha byawe mbere yo kugira icyo uvuga

Gusaba : kumenya kwibutsa lmana amasezerano yagusezeranije yose

Gusaba lmana kugutabara mungorana zawe zose

Ugasenga wishingikirije kw’ijambo ry’lmana.

Icyindi gusenga bijyana no kwizera

Abah 11.6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza.

Imana yacu ifite ububasha n’ubushobozi bwo kudusubiza ibyo twayisabye

Ifite ububasha mwijuru no mwisi . Ni ukuyizera udashikanya.

Gusenga kandi bijyana no kunvira : unva uko yesu yavuze muri matayo 15.7 nimuguma muri njye musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

Imana yunva amasengesho ya bantu baguma muri kristo no mu jambo rye

Gusenga bijyana no kwizera

Imana yunva amasengesho ya bantu baguma muri Kristo no mu ijambo

Dusabwa gusenga ubudasiba.

Pastor Etienne Rusingizandekwe