Ubugingo bwacu bufite agaciro ikibazo nuko tutabimenya iyaba twabimenyaga tukanazirikana ko Yesu yasize byose akiyambura icyubahiro akaza kudupfira ngo tubone ubugingo twakabuhaye agaciro tukiyeza kandi tukanga icyaha n’igisa nacyo: Past Camalade J. Bosco
Ntimugatinde ku bantu ngo mubishingikirizeho kuko umuntu ntacyo yakumarira burya nawe aba ashaka uwamufasha nyamara ariko hari uwo wakwishingikirizaho maze akaguha ubugingo bw’iteka ukazaragwa ubugingo buhoraho, uwo nta wundi ni Yesu we uzura abapfuye agakiza indwara.
Icyakora ijambo ry’Imana ridusaba kuba maso tukiyeza kandi tugatunganya ubugingo bwacu nk’uko tubisanga mu gitabo cya luka 10:17-21 hagira hati:”Hanyuma ba bandi mirongo irindwi bagaruka bishimye, baramubwira bati “Mwami, abadayimoni na bo baratwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.” Abyumvise arababwira ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo. Dore nabahaye ubutware bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo no gutegeka imbaraga zose z’umwanzi, kandi nta kintu na kimwe kizabagirira nabi. Icyakora ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Muri ako kanya agira ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato. Yego Data, kuko wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.
Nuko nitwiyeze tumenye agaciro k’ubugingo bwacu kandi duhore turi maso kuko ntawe uzi isaha n’igihe urugendo ruzarangirira: Past Camalade J. Bosco