Iyo tuvuga kwiyeza ntabwo tuba tuvuga kwiyuhagira imbyiro cyangwa uwundi mwanda wose ahubwo tuba tuvuga kwiyeza imitima kugira ngo tuzage mu ijuru,niyo mpamvu dusabwa kwiyeza tukageza no mu mitima yacu: Ev SINDIKUBWABO Vianney
Muri iyi minsi usanga hakiri urujijo mu bagenzi bagana mu ijuru nyamara iyi nzira kuyigenda bisaba kugira amabwiriza dukurikiza, abagana iyi nzira basabwa kwera kandi bakageza no ku mutima.
Ntabwo kwiyeza tuvuga hano ari ukwiyuhagira amaguru n’amaboko, oya si ukwiyuhagira umubiri wose ngo uboneko imbyiro zashizeho ahubwo nukwiyeza ibyaha byacu tukaba twejejwe mu ngeso zituranga, tukaba twejejwe mu byo dukora mbese tukamaramaza kuko Imana ntishobora kubana n’abatejejwe.
Niba uvuga ko uri umukirisito kandi ukaba ushaka kujya mu ijuru nyamara ukaba ugisambana aho uracyari kure, niba uri umujura kandi ukaba uvuga ko ujya mu ijuru aho uribeshya niba ukigaragaza ingeso z’ibyaha muri wowe kandi ukaba uvuga ko ujya mu ijuru aho waba uri kwibeshya.
Uku kwiyeza tuvuga si ukwihanagura cyangwa kwiyuhagira icyuya ahubwo ni ukwihana ibyaha tugatandukana nabyo tukagira umutima ucyeye kandi n’umubiri ukaba utunganye nk’uko ijambo ry’Imana mu gitabo cya 2 cy’Abakorinto 7:1 hagira hati:”Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana”.
Umwigisha: Ev SINDIKUBWABO Vianney/ ADEPR Cyahafi