Ubuhamya Bukomeye bwa Maman Domitila Nabibone (igice cya2 )

Ikintu cya kabiri cyanejejye muri urwo rugendo, ni uko twagedaga tuganira neza cyane, bakambaza ibibazo nkabasubiza, nanjye nkababaza bakansubiza, nuko mbona baranjyanye, bangeza mu gihugu, igihugu cyiza cyaneeee, ndeba icyo gihugu binanira kumva ubwiza bwacyo, nareba iruhande, nareba hirya, ubwenge bwanjye buba buto cyane, ndebye iyo tuvuye, mbona ikintu kiza gisa n’imodoka y’ivatiri nziza cyane, muri iyo Voiture harimo abantu batatu.
Mperako ndababaza nti:” Ese burya namwe ino mugira imodoka nk’iziba iwacu?

barambwira bati iriya ubona si imodoka, iriya ubona bayita “IGARE” ayo ni amagare y’imikogoto aba aha iwacu, akahava akajya iriya iwanyu agiye kuzana bene ba bantu muba muvuga ngo bapfuye. Barakomeza bati, ariko iriya mikogoto y’amagare, ntajya azana umupagane utaramenya Yesu Kristo, ntashobora no guhaguruka inaha agiye kuzana umunyabyaha, ajya kuzana gusa uriya mukristo wapfuye yarakiriye Yesu Kristo akezwa n’amaraso ye.

Ndababaza nti:” Nonese niba azana abakristo, ko nanjye ndi umukristo nkaba naranabatijwe, kuki njye mutampaye Lift muri ririya Gare ngo nanjye ndye umunyenga numve uko bimeze?

barambwira ngo wowe nta burenganzira na buke ufite bwo kwinjira muri iriya modoka, kuko twakuzanye ariko uzasubirayo .

Mbona noneho banyinjije muri uwo murwa, ndatangara cyaneeee…Ndashaka kubabwira ko iyi Bibliya mubona koko ari ijambo ry’Imana, wabyanga wabyemera Bibliya ni ijambo ry’Imana, kandi ijambo ry’Imana ni ukuri.

Birya ujya usoma ndakubwira ko ari ukuri peee…Nararebye ndeba urwo rurembo ndatangara.

Mbona muri icyo gihugu harimo ibiti byinshi kandi muri icyo gihugu harimo ubusitani bwiza cyane bwavagamo imbuto nziza cyane, muri uwo mwanya numva ubwenge bwanjye bubaye buto kugirango numve ibyo bintu.

Mbona umurwa munini cyane utari ufite itangiriro n’aho ugarukira, wari wubakishije ibikoresho ntarabona ku isi, aho imbere baririmbiragamo indirimbo zisasanzwe,numvaga amajwi y’ibicurangisho bitandukanye, numvaga amajwi ntarumva aha ku isi yacu, bantu b’Imana niba mwarahawe umurimo wo kuririmbira Imana nimukomeze mushishikare, Bibliya iravuga ngo Byose bizashira ariko mu ijuru tuzabaho duhimbaza Imana.
Muri ako kanya mpindukirira bamwe twari kumwe ndababaza nti:” Ese uyu mugi mwiza gutya, ese ni umugi ki? Barambwira ngo uwo mugi urebesha amaso, ni rwa rurembo ujya wumva bababwira ngo hariho ” PARADIZO Y’ABERA”, burya iyo umuntu apfuye yabaga iriya iwanyu ku isi, iyo koko yari umukristo w’ukuri, ajya kuruhukira muri uriya mudugudu witwa Paradizo.

Ndabasaba nti:” Twiruke mujye kunyereka ibiriyo, turiruka cyane, tugiye kuhagera muri uwo mugi utagira uko usa , barampagarika, banga ko ninjira. Numvaga nshaka gusimba ngo mpagurukire kubw’ ibyiza nari kuhabona.
Muri uwo mwanya mbona muri urwo rurembo haturutse umuntu muremure kandi munini,we yararabagiranaga cyane kuturusha, ndetse nashatse kumureba mu maso birananira, sinigeze mbasha kureba uburebure bwe ngo mbashe kububagereranyiriza, habe no kumenya ubunini bwe ngo ngereranye uko umubyimba we wanganaga, kuko byari birenze ubwenge bwanjye.
Uwo muntu anyegereye atangira kurira, asuka amarira menshi cyane.Yambwiye ijambo rimwe gusa ngo:” Eeeeh, burya bwose uzi gusenga ? Ngo ni mpamvu ki, muzi gusenga ariko mudahora musenga buri munsi?

Nanjye ndamubaza nti ese burya iyo dusenga murumva? Arambwira ati, aho, nonese uziko tutabumva? Ngo nonese niba musenga Imana ni mpamvu ki Imana itabumva? Ndamubwira nti:” Tujya dutekereza ko yituriye iyo mu bihugu bya kure itatwumva.

Noneho muri uwo mwanya mbona arambuye ukuboko kwe akora mu gutwi kwanjye, arambwira ngo ngaho umva uko ku isi barimo basenga urahita umenya ukuntu tubumva. Uwo mwanya numva umuntu ari gusenga yari nk’umuntu uri kuvugira iruhande rwanjye.
Nagiye kumva numva. Uwo muntu ari kuvuga ngo :” Mana, wavuze ko utazemera ko tugeragezwa birenze kwizera kwacu,…….”, uwamvugishaga arambwira ati: Nonese uko wumvise uriya wasengaga wumvise biri kure?

ndavuga nti Oya byari hafi cyane binyegereye, arambwira ngo ni uko iriya iwanyu mujya musenga natwe ino tukabyumva. Ndamubaza nti:” Nonese ko mwatwumvaga, kuki twamaze iminsi burya dusenga cya gihe ntimudusubize? arambwira ngo Ese ni iki mwasengeraga?

Ndamubaza nti: Uhhhh, urambaza icyo twasengeraga kandi uvuga ko mwatwumvaga?

Arambaza ati:” Ese none wowe ni iki cyatumye utabatizwa?

Ndavuga nti njye narabatijwe arambaza ati: ” Ese wabatijwe ute? Ndamusubiza nti:” Twebwe iwacu uko tubatizwa, bafata utuzi duke bakatugusuka ku mutwe nti, ariko ibyo tubikorera mu Izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Arambaza ati:” Ese uri umukristo? nti Yego.Arambaza ati:” Ese Yesu yarabatijwe? nti Yego. Arambaza ati:” Ese Yesu yabatijwe umubatizo ki? Ndavuga nti:” Njye ntabwo nzi uko yabatijwe, ariko icyo nzi numva bavuga ni uko yabatijwe. Arambwira ngo Yesu Kristo yabatijwe mu ruzi rwitwa Yorodani, yari mu mazi menshi.

Ati ubwo rero uko niko kubatizwa k’ukuri.Ati kandi niko kubatizwa kuva kera byatangiye.Ati ariko kubw’intege nke z’abantu, niyo mpamvu abantu batangiye kubihindagura, bamwe bakabatiza qmu mazi make naho abandi bakabatiriza mu ijambo, abandi bakabatirisha mu nsi y’ibendera, naho abandi bagakora gusa ibirori, byose barangiza bakavuga ngo ni ukubatiza!!!

Aravuga ngo nyamara ukubatizwa ni kumwe ati kuva mu itangira niko byagendaga, uko ni ukwinjira mu mazi menshi kandi birasobanura ko umuntu aba apfanye na Yesu, aravuga ngo niba rero ushaka gukurikira Yesu kora uko Yesu yakoze ” . Uwo mwanya rero akimara kuvuga ibyo, anyinjiza rero muri urwo rurembo.
Ngezemo mpabonera ibintu bidasanze!! Bavandimwe, niba ukijijwe hari ibintu byiza bigutegereje!!Ntukaruhe gukora ibyiza kuko nutagwa isari uzasarura. bavandimwe mbona ibintu bidasanze!! Wari mwiza uwo mugi sinababwira uko wari wubatse, barambwiye ngo :” Reba Paradizo y’abera!!

Mbona Abakristo bapfiriye ku isi aho baruhukira, ndanezerwa cyane!!!

Bari bafite kunezerwa kudasanzwe, baranezerwaga baririmba kandi bahimbaza,bari bafite mu maso hakeye, uwo muntu arambwira ngo dore abana b’Imana abo bapfiriye muri Yesu Kristo, ndavuga nti niba koko bariya baraturutse iriya iwacu, ndavuga nti:” Reka ndebe niba hari abo ndibuze kubasha kumenyamo, ndebe ko harimo abagore n’abagabo, ndebe ko harimo abazungu n’abirabura, niba koko barapfiriye muri Yesu Kristo.
Icyantangaje, abo bantu bose bari bafite ishusho imwe,bose bari bambaye umwenda usa kimwe,kandi bose barareshyaga, nta muremure n’umugufi, nta munini cyangwa se umuto, nta musore n’umusaza, kandi bose bavugaga ururimi rumwe, HALLELUIA!! Ndanezerwa cyane! Uwo muntu arambwira ngo ibyo bitekerezo byawe ntibiguteshe umwanya ngo aha nta mugore n’umugabo, nta muzungu n’umwirabura,ngo iyo umuntu apfiriye muri Yesu Kristo akareka ya mibiri yanyu ngo iyo ageze ino yambikwa undi mubiri w’icyubahiro, yitwa umwana w’Imana.

Arambwira ngo Reba umunezero w’abana b’Imana, ngo icyakora uyu munezero ubona nturaba umunezero nyakuri kuko hari undi dutegereje, ngo aha bari bararuhutse gusa, ngo kuko undi munsi, bazongera bimurwe bavanwe aha,ngo nabo ubwabo baracyakeneye kubona Yesu Kristo, ngo kuko ntibaramubona, ngo umunsi bazabona Yesu ngo umunezero wabo uziyongera,ngo n’imibiri yabo izabengerana kuruta uko uyireba uyu munsi.
Arambwira ngo ngwino urebe, arambwira ngo ntugirengo birangiriye aha. Mbona bankuye muri urwo rurembo banyinjiza mu rurembo rwa kabiri, mbona tugeze mu mazi inyanja nziza,iyo nyanja yabengeranaga nk’isarabwayi cyangwa se indorerwamo.Aho hagati muri urwo rurembo, iyo nyanja yacagamo yigoronzora kandi yagendaga buke buke.Sinambutse urwo ruzi.

Njye mbona ndi hakurya y’uruzi.
Muri ako kanya nk’ako guhumbya ngiye kwisanga nisanga muri uwo mugi, naho mpabona undi mugi utangaje, ni ururembo rwejejwe, ndeba uko wubatse, nyamara sinigeze mbisobanukirwa, nabonaga ari nk’indorerwamo zinca mu maso, ndebye hasi, nabonye ari nka zahabu ibengerana basizi hasi, nabonaga ahantu hose hasi hasa n’aho bahasize Zahabu, ndavuga ngo Reka ngende ntembere nk’uko tugenda ku isi, nshatse kuhateramo intambwe birananira, numvaga ukuguru kwanjye kuzamuka nk’ukandagiye kuri Rasoro.

Barambwira ngo Wowe ntiwashobora kugendera muri uyu mugi. Barambwira ngo nta muntu kugeza na n’ubu wari winjira muri uyu mugi, ngo iyi niyo bita YERUSAREMU nshya mujya mwumva, ngo iyi niyo Imana yateguriye umugeni wa Kristo. Ohhhh!!! Ni ibintu bitangaje. Mwewe Data, reka tuzigire mu ijuru.Amen
Ndareba, nitegereza hirya no hino, ndavuga nti:” nukuri ijambo ry’Imana ni ukuri.Yohana yabonye urwo rurembo kuva kera,iyo urebye muri Bibliya mu Byahishuriwe Yohana,uzahasanga ukuntu Yohana yeretswe uwo murwa,kandi ibyo yavuze yabonye muri uwo mujyi, nanjye ni ukuri narabibonye n’amaso yanjye, maze kubibona ndavuga nti nukuri Bibliya ni ijambo ry’Imana.Bibliya ni ijambo ry’Imana, ubyange cyangwa ubyemere byanze bikunze tuzataha.
Ndareba, nditegereza, ndavuga nti nukuri umunsi umwe nzagenda njye kwibera muri urwo rurembo, uhereye uwo munsi, kugeza uyu munsi, ibitekerezo byanjye ntibirahinduka, kuko nabirebesheje amaso yanjye, numvishije amatwi yanjye, nawugendeshejemo ibirenge byanjye, nabonye ibintu binejeje niyemeza kujya mu ijuru. Ubyemere cyangwa ubyange nzaba mu ijuru kuko narabibonye, simfite gushidikanya.
Ubyemere ntubyemere, niba ubishaka reka tujyane mu ijuru, kandi niba ubyanga wigumire uko uri, ariko ntubuze abantu amahoro, nibyo hari abantu babuza abandi amahoro, iyo bigishije ubutumwa, ukazana ibibazo byinshi, ukagora abantu b’Imana, baza kukwigisha ukumva baje kugusabiriza bakinginga,bakarara ku isima cyangwa ku matapi barimo kugusengera abandi bakiyiriza abandi bakohereza urubyiruko ngo bajye kuvuga ubutumwa, kizwa, nudakizwa ntugirengo mu ijuru bazarira, bazakomeza mu byishimo byabo, ntugirengo nutajyayo intebe yawe mu ijuru izabura uyicaraho izabona uyicaraho niba ubishaka tujyane mu ijuru, niba utabishatse igumire uko uri, menya yuko mu ijuru, Paradizo irubatswe, kandi hariyo abantu benshi, n’abandi turi mu rugendo, niba ubishaka tujyane nutabishaka igumire uko umeze,

Igice cya 3 kiri inyuma