Ubuhamya bwa Florence, aravuga uko yahawe n’Imana inzu iyikuye mu ivu ry’amakara (Igice 2)

Ubuhamya bwa Florence, aravuga uko yahawe n’Imana inzu iyikuye mu ivu ry’amakara (Igice 2)

Yanditswe na : Ismael KAYISHEMA

Ubutabazi bugeze , ndibuka rimwe hari kuwa kabiri , ndi ku musozi nabwo nsenga , naribujye kuganiriza ababyeyi bo mu Gitega ku ijambo ry’Imana ,nta mafaranga y’itike mfite, ndimo nsenga bigeze sa kumi n’ebyiri , mpagurutse ngiye gutaha ndi ku musozi , mbona abagabo babiri baje birukanka baturutse I Nyamirambo, barambwirango Imana iradutumye tuguhe iyi telefone, icyo gihe nta telefone narimfite,Imana iratubwiyengo iyi telefone niyo ugiye gutabarirwaho , iratubwirango tuguhe n’aya mafaranga ibihumbi bibiri , iratubwirango irabiziko ufite ubukene ariko iyi telefone uramenye ntuyigurishe . Abo bagabo bampaye telefone sinarimbazi ni ubwa mbere nari mbakubise amaso, mbabona nagize ngo ni abajura ndabahunga, ndirukanka ariko bampagarika bambwirako batumwe n’Imana.

Iyo telefone barayimpaye , bukeye bwaho nibwo navuye ku Gisozi kuko niho twakodeshaga, twari twaravuye mu Gatsata, tugera ku Muhima, tuva ku Muhima tujya ku Gisozi tugenda dushaka ahantu hari inzu ya makeya, navuye ku Gisozi nje kureba umumama w’inshuti yanjye wacuruzaga kwa Mutangana ariko mu byukuri siwe narinje kureba umwuka yari yakomeje kumpata ngo njye Nyabugogo guhura n’igisubizo cyanjye. Namanutse Nyabugogo namaguru, ngeze ku ndagara nibwo numvise imodoka ivugije ihoni burya iyo umuntu afite ikibazo , aba yumva nta n’umuntu umuzi , uba wumvako n’Imana yakuretse , uba wumvako uri ahantu wenyine ariko burya ntabwo ariko biba bimeze. Nubwo waba uri mu kibazo Imana irakuzi , Imana yo mu ijuru irakureba ,izi ibibazo byawe ntabwo uri wenyine. Icyo gihe njyewe numvaga ndi njyenyine kubera ibibazo byabaga bikomeye, kurya ari ikibazo, kubona aho kuba ari ikibazo, inzu twabagamo twari tumaze amezi abiri tutishyura urumva rero inzu y’ibihumbi icumi ikunanire kuyishyura biba bigoye urumvako no murugo ibintu uba waragurishije warabimaze ntakintu usigaranye. Imana yacu iyo ije gukora ihera kuri zero ntabwo ihera kuri byabindi bifatika ikora nk’Imana, irabanza ikavanaho imfatiro zose zigaragara yo igashyiraho urufatiro rwayo.

Numvise ihoni rivuze, ndakomeza kuko numvaga ntari mu nzira , ntakibazo nteje mu muhanda nigenderaga ku ruhande nk’abandi bagenzi bose ariko yongeye kuvuza ihoni nsa nukenuka ndebye nsanga ni umuntu tuziranye , arambaza ko nabuze ,mubwirako ubuzima bwanze nibera ku Gisozi , Mu Muhima twawuvuyemo. Ubwo aje ari igisubizo cyanjye ntabizi nanjye ntabyo nzi. Arangije arambwira ati mukozi w’Imana ko mbona ubuzima bwanze nguhaye ikiraka wagikora ? Ndikiriza ntaramenya n’ikiraka uko kimeze , arambwirango nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara , ni ivu ry’amakara ntabwo ari incenga, rya vu riva mu mbabura, rimwe riboneka aho bacuruza amakara, rimwe bamena. Ambwirako ashaka ivu ry’amakara kandi umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri (2000), mu byukuri umuntu ubona n’inoti ya 500 aruko yasenze, ibihumbi bibiri ni byinshi cyane ,naramubwiye rwose nti: ivu nzarishaka. Yambajije niba mfite telephone , ndamumbwira ngo telefone ndayifite , ampa nimero ze, ambwirako ejo nzamuhamagara akampa imifuka ngatangira akazi.

Nafashe izo nimero niyemeza akazi ntaziko nzakagiriramo umugisha, ahari narinziko nzajya mbonamo bibiri byo kurya ariko rero hari ubutabazi ariho ngiye kuvana inzu, “Imana yacu ni ishimwe” ni ukuvaga ngo ya nzu Imana yavugaga yagombaga kunyura aho hantu, ubwo yampaye nimero ze nk’ejo ndamuhamagara musanga mu mashyirahamwe Nyabugogo mfata imifuka. Nahereye mu mashyirahamwe Nyabugogo nshakisha ivu, ibintu birimo umugisha w’Imana, ibintu birimo ijambo Imana yavuze bigenda neza. Iryo vu narinziko buzajya bwira nujuje nk’umufuka ariko siko byagenze, urumvako twumvikanyeko umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri , arambwira ati , ahantu uzajya uribona hose imodoka izajya iza iripakire, ntuzajya uritwara ku mutwe, nzajya nza ahantu rirunze ndipakire.

Nyabugogo ahantu nahereye mbisaba nkubura ivu, kuberako kuhakura ivu batangaga amafaranga noneho bari babonye umuntu ubibakuriraho ku buntu, mbivanaho nabo baramfasha, ati tuvanireho imyanda , noneho babona mbibakuriraho bakandangira n’ahandi biri, umunsi wa mbere nujuje imifuka mirongo ine nkorera ibihumbi mirongo inani kandi nuwampaye akazi ntabwo yaraziko nabona n’amafaranga arenze ibihumbi bitanu ku munsi. Babonye nkora akazi bakajya bandangira n’ahandi hantu hari ivu ariko bo baryita imyanda. Bandangira Kiruhura hariya hantu hahoze isoko , hari ibyanda by’ivu kuva hasi ugera hejuru byari nka metero enye ,twarabipakiye ku munsi nkazajya nkorera ibihumbi nk’ijana na mirongo inani. Imana yakoze ibitangaza nkazajya ninjiza amafaranga , avuye mu ivu risuzuguritse kubera ibitangaza by’Imana. Ni ukuvugango mu cyumweru kimwe naringuze ikibanza cya miliyoni, mu kindi narubatse nzana amazi nzana umuriro muri rya vu ry’amakara. Uwiteka niho yacishije gutabarwa kwanjye. Iryo vu ry’amakara ryampiriye mu gihe gito kuko inzu yamaze kuzura, tukimara kuyubaka, tukimara kuyinjiramo rya vu ry’amakara ryahise rihagarara, rihita ribura isoko. Imana yari yavuze inzu kandi inzu yaribonetse , Imana yacu rero icyacu ni ukuyizera no kuyiringira.

Iyo wakiranutse ugakora n’ibyo Imana yacu ishaka, ntacyo Imana itadukorera, inzira zayo zirenga igihumbi, nabonye Imana icisha mu ivu ry’amakara impa inzu hari ku Gisozi ULK,nabonye Imana ikora imirimo n’ibitangaza impera umutware agakiza , umuntu warigeze ku rwego rwo gutwika bibiliya ariko ubu akaba ari umukozi w’Imana. Imana yacu nta kintu na kimwe cyayinaniye ahubwo icyacu ni ugukiranuka no kwizera gukora kwayo , ubwo rero mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali. Imana yatangiye kunsezeranya inzu turi mu kwa cyenda, imbwirako Umwaka ushira impaye inzu, ukwezi kwa cumi na kumwe narinyinjiyemo, inzu ifite umuriro n’amazi ku Gisozi rwose ivuye mu ivu ry’amakara. Kuberakon isezerano ryayo ntabwo rijya rihera. Nshimye Imana ko ijya isezeranya igasohoza, iyo wayinambyeho.Ku Gisozi Imana yahampereye umugisha , ngira inzu yo kubamo niyo gucururizamo.

Uko twifuza gutera imbere , nayon iba ishakako tugera ku iterambere, iyo ukora ibyo gukiranuka , izabigufashamo.Numvaga nshimye Imana ko impaye inzu , impa niyo gukoreramo, ariko ibona si aho gusa. Bari bamaze kuhashyira towa bavugako ari mumanegeka kubera guta agaciro kwaho ngo ni mumanegeka , Imana irambwira ngo njye kuguha indi nzu , ibimbwira Atari ukuvugango dufite urufatiro, urufatiro twari dufite ni iyo nzu, Imana yansanza mu kwezi kwa gatatu 2016, irambwirango ntabwo uzarenza ukwezi kwa cumi na kumwe kwa 2017 ntarakwimura hariya , numvagako kuhanyimura wenda izazana abakiriya ikahangurishiriza nkekako nagenda nkagura ahandi hagutse , niko nabitekerezaga. Imana ikajya imbwira ngo ije kunyimura , ikabimbwira mu byukuri iby’Imana ntabwo bipfa kuza, uko ujya gukora kugirango utere imbere ubone imibereho , nayo ishakako tuyikorera. Ibyo byose yabinkoreraga nkora umurimo w’Imana , nkora umurimo w’Imana uko nshoboye, ngirango hari nabambonye njya gusengera abantu mu isoko , aho yantumaga najyagayo, ntabwo nayigandiraga iza kumbwirako ije kunyimura, niyo yansanze irambwira, ntabwo ari icyifuzo nagize ngo nyibwire inyimure.

Urumva ntabwo narikubwira Imana ko nshaka indi nzu nta mafaranga mfite, nta kintu na kimwe narimfite ncungiraho ku buryo navuga ngo Mana nshaka inzu , ariko yararebye isanga mbikwiriye , iza kumbwira ngo nsengere inzu yanjye iri i Kagugu, nta muntu nari mpanzi, nkibaza uburyo iki inzu yanjye iri Kagugu , nta muvandimwe , nta nshuti , nkapfa gusenga kwizera ko iyakoze ibya mbere byose ibishoboye ariko nabonaga ntarufatiro

 

Scr:agakiza.rwa