Ubuhamya bwa Florence wakubiswe inkoni y’ibyuma n’umugabo kubera ko yakijijwe (Igice 1)

Ubuhamya bwa Florence wakubiswe inkoni y’ibyuma n’umugabo kubera ko yakijijwe (Igice 1)

Yanditswe na : Ismael KAYISHEMA

Navukiye ahantu hitwa i Shyorongi mu mwaka 1976. Tuvuka turi abana babiri , ninjye mukuru. Mama yari yarabuze urubyaro atubyara ashaje na musaza wanjye unkurikira . Nakijijwe ari Imana insanze nta muntu umbwirije. Gukizwa kwanjye kwanyuze mu burwayi, umwuka w’Imana aransanga arambwira ngo upfuye warimbuka. Ngenda rero njya gukizwa kugirango maraliya narindwaye itanyica nkarimbuka, nkizwa 1996, twari tuvuye ahantu habi , abantu barapfuye na mama yarapfuye. Nuko urumva mfite ikibazo cyuko mpfuye narimbuka, 1996 ndakizwa maze gukizwa mpamamo , ndashikama mbana n’Imana, ariko mu gukizwa kwanjye, umutware ntabwo twabyumvise kimwe kuko umutware iby’abarokore ntabwo yarabizi, ntabwo yabyumvaga, ndibuka namaze gukizwa arambwira ngo ibyo bintu winjiyemo simbishaka. Ibyo kuvuga ngo imperuka izaba , iyo umuntu apfuye ararimbuka, we yajyaga ambwira ngo imperuka y’umuntu iba iyo umuntu yapfuye.

Ndakizwa rero, mu gukizwa intambara ziravuka mu rugo kuko umucyo n’umwijima ntibibana, umucyo n’umwijima iteka ryose bihora bihanganye ariko kirisito wacu amba bugufi. Kenshi umutware yifuzagako mva mu kirokore, nava mu gakiza ariko nkumva nanjye krisito namenye ntagomba kumuvaho. Nguma kuri krisito namenye rero nawe biramubangamira kuko imyizerere yanjye nuko yabyiyumvagamo byabaga bihabanye cyane. Ubwo rero nshima Imana yanshoboze nkaguma muri krisito . Umutware wanjye byabaye bibi, akajya aza kunkubitira mu rusengero, akaza mu rusengero akavuga ngo , njye sinshaka “uburokore wihaye” nkomeza gusenga, nkomeza kuba mu Mana, umutware wanjye akankubita, yajyaga ankubita ferabeto (fer a beton), ibi abadiyakoni bo kuri ADEPR Rubonobono barabizi, bajyaga bamfasha bakansiga pomade mu bitugu habyimbye ariko nkumvako kirisito namenye ntagomba kumuvaho. Ahari nawe unyumva nakubwira ngo kirisito wamenye ntuzamuveho nubwo wahura n’intambara zikomeye kuko mu isi duhura n’intambara n’ibigeragezo ariko iyo wamenye kirisito nawe arakubahisha ntabwo ajya areka ko intambara zitugusha.

Umutware rero igihe cyarageze biba bibi hahandi yageze atwika bibiliya, arambwira ngo “Imana yawe ndayitwitse, ndayishe nawe ngomba kukwica ” nkomeza gusenga Imana , Imana ikajya imbwira ngo izangirira neza, izamuha agakiza. Urumva aho umutware ageze agatwika bibiliya mureba icy’inyuma agishyira mu musarane, ntabwo yanyishe nkuko yabitekerezaga ahubwo nakomeje kumusengera Imana. Nuko igihe kimwe yaraje arambwira ngo sinshaka kubana nawe uri umurokore, fata imyenda yawe ugende . Nasenga Imana, ikanyemeza uburyo nta muntu ukijijwe ugomba kwahukana , nsenga Imana iramfasha ,umutware we agashakako dutandukana ariko nasenga Imana ikambwirako ntagomba kwahukana. Nguma murugo aba ariho ndwanira intambara bucece.

Igihe kigeze rero Imana yo mu ijuru iha umutware wanjye agakiza. Ubu tuvugana umutware wanjye turi amahoro, ubu tuvugana umutware wanjye ni umurokore, byanyuze ahakomeye byanyuze mu kwihangana. Njya nshima Imana ko yanyihanganishije urugo rwanjye rukaba rukomeye. Icyo gihe abantu barambwiye ngo uriya mugabo ugukubita , utanaguhahira wamuvaho ahari wenda twagufasha kureba icyo wageraho ariko Imana ntibyemere. Gukomeza kwihangana rero byavuyemo umusaruro , Uwiteka yaje kumuha agakiza ,ubu ni umurokore, ni umukozi w’Imana, tubanye neza ni sheri(cheri) na shushu(chouchou) rero byavuye ahakomeye. Ndagirango nkubwirengo intambara naho zaba ziremereye gute , uzarwane intambara yo kunesha kuko iyo urwanye intambara yo kunesha Imana yacu ntabwo ijya iceceka , ntabwo ituza mpaka nawe ari uko ikurwaniriye nawe ukagira igihe cyo gushima .

Nshima Imana rero urugo rwanjye ni amahoro , turi abakozi b’Imana , turashima Imana yatugiriye neza . Umwutware wanjye turaririmbana muri chorale Negebu kuri ADEPR ya Rubonobono. Imana hari aho yatuvanye naho itugegejeje nyuma yubwo buzima yatugiriye neza , byanyuze ahantu hakomeye. Yari umucuruzi ukomeye kugirango imuhe agakiza rero ,yabaje kumuhombya ariko iramubona, aho kugirango Imana iguhombe yaguhombya . Bya bindi byari ubucuruzi byose birayoyoka isigarana umutima we wonyine, ubutunzi yabujyanye buri ku ruhande, aba ariwe isigarana kuko niwe yashakaga. Imaze guhombya ubwo butunzi imuha agakiza . Nshima Imana ko yamuhaye agakiza katari pirate, imuha agakiza gafatika , aba umurokore. Urumva rero ubuzima twariho umugabo agicuruza nubwo byabaga ari mu ntambara , ubuzima bwarahindutse twabaga mu buzima bwiza buhenze , tujya hasi twabaga ku Muhima, tuva ku nzu y’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70000 Frw) tujya mu nzu y’amafaranga ibihumbi icumi(10000Frwa) kandi nabwo kubibona ntibyari byoroshye. Kuberako umugabo yariyarahombye atagicuruza, akenshi iyo Imana yakubuze iraguhombya ariko ikakubona . Ubuzima bwabaye bubi ariko Imana mbana nayo nubwo ubutunzi bwabuze ariko amahoro narayabonye, cyane ko amahoro ariyo akomeye kurusha ubutunzi. Amahoro niyo naburaga , kuko narinkijijwe we adakijijwe akaza avuga ngo uburokore bwawe simbushaka .

Kujya gukodesha inzu y’ibihumbi icumi ufite abana barindwi ni ikibazo ,ariko Imana ishimwe ko yabanye natwe kubwo kuyubaha no kuyisenga , ndabyibuka turi mu kwezi kwa cyenda nibwo yatangiye kumbwira ngo “kuberako nakunze gukurinuka uyu mwaka ushira nguhaye inzu” Urumva kuba nta kazi umutware ari umushomeri nanjye ndiwe, nsaba Imana ngo iducire inzira , Imana imbwirako izaduha inzu uwo mwaka, umwaka ushigaje amezi atatu ntabwo wabyumva ariko kuberako Imana idakora nk’abantu, iyo yavuze iba yavuze ,ipfa kuba ariyo yavuze inzira zayo zirenga igihumbi. Nakomeje gusenga Imana mu kwa cumi irirahira ngo ndi Imana , uyu mwaka urashira nguhaye inzu , urumva umwaka waburaga amezi abiri , nabwiraga umutware ngo Imana igiye kuduha inzu , abana bakavugango ariko mama iyo Mana yabanje ikaduha ibyo kurya. Imana yacu ni nziza, ntabwo tuyicira inzira kuko inzira zayo ni ndende , wa mwaka waje gushira koko Imana impaye inzu kandi iduha inzu idakoresheje abantu , bayimpemo impano.

Hari ibyo Imana ijya ikora kugirango tuboneko ariyo ikoze ahari iyo ikoresha abantu tuba twaravuzengo twiciriye inzira ariko Imana yacu ni nziza kuko inzira zayo zirenga igihumbi. Dutangiye ukwezi kwa cumi nakumwe Imana yarambwiye ngo ni ukuri uku kwezi kurashira nguhaye inzu. Mu byukuri nta nzira nabonaga, twari mu nzu y’ibihumbi icumbi tugezemo amezi abiri twarabuze ayo kuyishyura. Ndabyibuka rimwe najyanye n’umutware ku musozi gusenga , arangije arambwira ati dore bangejeje mu buyobozi nabuze amafaranga yo kwishyura none ndagirango dutange inzu y’abandi, abana tubasohore mu nzu y’abandi tubazane kuri uyu musozi (i Shilo, Gisozi), ariko dukiranuke dutange inzu y’abandi. Urumva byari bigeze ahantu hakomeye ariko ubutabazi bwari hafi. Burya iyo ikigeragezo cya nutse , ujye umenyako ubutabazi buri hafi.

Umutware yarabimbwiye numva agahinda karanyishe. Muri uko gusenga n’umutware amaze kungira inama. Nuko Imana ibona si zo nzira zo gusohoza amasezerano yadusezeranyije. Ubutabazi bugeze , ndibuka rimwe hari kuwa kabiri , ndi ku musozi nabwo nsenga , naribujye kuganiriza ababyeyi bo mu Gitega ku ijambo ry’Imana ,nta mafaranga y’itike mfite, ndimo nsenga bigeze sa kumi n’ebyiri , mpagurutse ngiye gutaha ndi ku musozi , mbona abagabo babiri baje birukanka baturutse I Nyamirambo,

Tuzakomeza ubuta n’ikindi gice cya kabiri cy’ubu buhamya Uwiteka ibarinde kandi mu mwikomeze niwo banze ryo kwizera.

Sce : agakiza.rwa