Ubuhamya bwa Mma Domitilla Nabibone ( igice cya mbere )

Nitwa Domitila Nabibone navukiye mu misozi y’Imurenge mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mvukira mu muryango w’abakristo kuva igihe navukiye nabonaga iwacu tujya gusenga, Twasengeraga muri Kiriziya Gaturika ndetse ababyeyi banjye bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya yacu.
Nakundaga cyane kujya gusenga. Nkiri umwana muto sinakundaga kuvuga naracecekaga cyane kandi kubera ibyo abantu bakankuda cyane.

Nakundaga cyane kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, icya kabiri nakundaga idini ryanjye kuko ryari idini ryiza nkunda cyane kuko bari bararintoje bararinyigishije cyane ndetse nari nzi ko ariryo dini ryonyine ryavuye ku Mana, nkumva bavuga utundi tudini duto ariko nyine sinari naratwigishijwe ndetse sinari narigishijwe byinshi kuri utwo tudini ngo menye byinshi kuri two.
Nakomeje muri ubwo buzima kugeza nkuze ngera igihe cyo gusabwa.

Mu mwaka w ‘1967 nibwo nasabwe ndarongorwa, nkora ubukwe, ndongorwa n’ umugabo wanjye nawe wari umukristo w’Umugatorika, turasezerana muri Kiriziya, tugira ubukwe bwacu n’ibirori byacu byizihizwa n’abantu batandukanye bo muri Kiriziya yacu Gaturika.

INTANGIRIRO Y’UBU BUHAMYA BWANJYE
Umunsi umwe nari nicaye mu nzu yanjye, uwo munsi nari nakoze cyane naniwe, nshaka kwiruhutsa akanya gato niko kuruhukira mu nzu, sinari ndyamye ahubwo nari nicaye. Noneho muri ako kanya nari nicaye ndahunikira ndasinzira, uwo mwanya ndarota. Muri ako kanya mbona umuntu araje akomanze ku muryango. arampamagara ati:” Maman Domitila, nkingurira ndashaka kwinjira mu nzu yawe.

Mbabwije ukuri, ubu iyo unyise Maman Domitila biranezeza cyane kuruta uko wanyita Domitila kuko uwo mwanya mpita nibuka iryo jwi ry’uwo muntu wampamagaye icyo gihe.

Muri izo nzozi ndiruka njya kumukingurira. Nshatse kumukingurira umuryango, uwo muntu arambwira ati:” Ba uhagaze gato. Ko wihuta uza kunkingurira, ese inzu yawe yaba itunganyije ikubuye hatarimo umwanda, kugirango ninjire nganire nawe?

Ndahindukira ndeba mu nzu. Mbona mu nzu huzuyemo umwanda mwinshi. Wari umwanda ntarigera mbona. Kuva hasi kugera hejuru ikirundo cy’umwanda, ryari icukiro mbese.

Ndamubwira nti ni ukuri sinshobora kukubeshya, inzu yanjye irimo umwanda, ndetse n’aho kwicara nahabuze ntaho wakwicara, uwo muntu arambwira ati:” Uvugishije ukuri kandi ugize neza, arambwira ngo sinshobora kwinjira mu nzu y’umwanda.

Kubera iyo mpamvu nisubiriyeyo, none nubwo hatari umwanya ariko ndashaka kugusigira ijambo rimwe, genda ujye gushaka Bibiliya usome mu gitabo cya (1Petero 4:7). uwo muntu arigendera, njye ndikangura, nshatse uwo muntu ndamubura.

Ndasohoka mvuye mu nzozi njya gushakisha uwo muntu, ndamushakisha ndaheba sinabona umuntu n’umwe, izo nzozi zinkoraho cyane mu mutima, ndibaza nti ese ni inzozi cyangwa si inzozi ni umuntu nyamuntu?

sinabasha gusobanukirwa iby’izo nzozi, nsubira murugo , nti reka nsubire mu nzu njye kureba wa mwanda koko niba urimo, nsubiye mu nzu nsanga inzu yanjye uko yari imeze niko ikimeze nta mwanda urimo, na rya cukiro sinaribona.
Izo nzozi zimbuza Amahoro cyane, ngerageza gukubura imbere y’inzu ntangira koza ibintu, mbisubiza ku murongo ngo nibura ndebe ko bimeze neza ariko mbona n’ubundi uko nari nakoze ni ibyo, ndahaguruka, ndavuga nti iri jambo bansigiye ryo muri Bibliya njye sinzi gusoma ibintu bya Bibliya ntabyo nzi, none ndabigenza nte?

Nibuka ko hari umusore wajyaga aca aho ngaho abwiriza, yari umukristo duhora tumuseka tuzi ko yarindagiye uwo munsi noneho ndamusanga.

Ndamubaza nti ese muri Bibliya yawe haba harimo igitabo cyitwa Petero wa Mbere Igice Cya Kane umurongo wa Karindwi?

aransomera, ndagirango nawe uhasome, iryo jambo riravuga ngo :” Iherezo rya byose rirageze, nimugire ubwenge kandi musenge, ngo ikirenzeho mugire urukundo, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi…”

Njye ntacyo numvise mubyo yari ansomeye, yewe nta n’icyo byambwiye kuko numvise ntaho bihuriye na za nzozi zanjye, noneho ntangira kumurotorera inzozi zanjye uko zakabaye, wa musore arambwira ati:” inzozi wabonye, ntabwo icyanduye ari iriya nzu yawe ahubwo ni umutima wawe.

Umwanda uri mu nzu yawe ni ibyaha biri mu mutima wawe, iyeze, ihane, ndaseka cyane nti wowe rwose wavangiwe, njye ndi umukristo ijana ku ijana, nakuriye mu Itorero kandi iyo nkoze icyaha njya muri Penetensiya, kandi ndya n’Ukaristiya buri munsi, ndavuga nti ibyaha ni wowe ubifite ntabwo uzi ibyo uvuga, nisubirira iwanjye.
Ariko Yesu Kristo iwe wanshakaga we ntiyandekeye aho, ninjira mu nzu, ngerageza gukora biranga, ninjira mu cyumba cy’inzu, ntangira gusenga, nzana ishapure yanjye ndayambaza ubwa mbere, inshuro ya kabiri, ariko ntibyagira icyo bihindura mu mutima wanjye.

mbivamo njya kwikorera imirimo yanjye, ariko aho nari ngiye gukorera nkumva ikintu mu mutima wanjye, nkumva harimo ikintu cy’agahinda muri njyewe gishaka nko guturika, ndagaruka niruka ninjira mu nzu.

Nongera kujya gufata ishapule biranga, ntangira noneho kubivugisha akanwa nti :”Ndakuramutsa Mariya…” biranga birananira.

Uwo mwanya nanjye ntangira gusenga ibyo ntazi,mvuga amagambo menshi aturutse mu mutima wanjye atari Amasengesho nigishijwe gusa mu idini yo gusubiramo, ntangira kuboroga, uwo mwanya mpita nakira imbaraga z’ umwuka Wera.

Icyo gihe numva ijwi rivugira mu mutima wanjye, muri uwo mwanya numva ijwi rimbwira ko nkiri umunyabyaha, numva iryo jwi rimbwira ngo :” niba wumva ushaka kuba umwana w’Imana byuzuye ihane ibyaha byawe kandi ubivemo.

Ndahaguruka,sinongeye kujya kwa Padiri nahise njya gushakisha wa musore wari wambwiye za nzozi, mubwira ibyaha byanjye, aransengera.

Nsubira mu rugo, ntaha nezerewe cyane ngenda ndimo mvuga mu zindi ndimi z’umwuka wera ,uhereye uwo mwanya numvaga ntashaka gukora uwundi murimo uretse gusenga, nasengaga ku manywa no mu ijoro, umugabo wanjye aracanganyikirwa ntiyamenya ibyo aribyo, aravuga ati:” Ibi bintu ko bidasanzwe ni ibiki?

ajya kumpamagarira abapadiri arababwira, abapadiri barampamagara muri Kiriziya, bambaza ibyo nabonye nanjye mbabwira byose.
Igihe nari ndimo mbabwira bantega amatwi cyane, barambwira bati uwo si umwuka wera, ahubwo wowe wahuye n’abadayimoni, pfukama ubu nyine, turagusukaho amazi y’umugisha, n’iyo myuka mibi iragenda, ndababwira nti :” Nta Dayimoni mfite, ni Yesu Kristo muri njye, ndavuga nti nta Dayimoni mfite, kandi nta mazi y’umugisha nkeneye, uwo nakiriye afite imbaraga zirusha cyane iz’ayo mazi y’umugisha yanyu, baranyirukana.

Ndababwira nti Imana ibahe umugisha.
Umugabo wanjye aracanganyikirwa neza, yajyanye ikibazo none kandi arakigarukanye, muri uwo mwanya ngeze mu rugo, mpita njya noneho mu ba Pentekote kureba ibyabo, mbabwira ibyo nabonye, baravuga ngo uwo ni Yesu Kristo muri wowe, batangira noneho kumfasha, ndakomera mu mwuka.
Ariko nyuma y’amezi nk’abiri cyangwa atatu, bashaka kumbatiza ndahakana .

Ndababwira nti mwivuga ibyo kubatizwa, njye narabatijwe, nabatijwe mu Mwuka, ni ibiki bindi munshakaho ? Iwacu mu idini yacu baratubwiye ngo Kubatizwa kabiri ni ukwikorera imisaraba ibiri, ndababwira nti:” iyo misaraba yose ndayikorera nyijyane he ?

Ndabyanga, ubwo Abapentekote nabo baba baranyirukanye, bati ntitwakira umuntu utabatijwe igendere, nanjye ndababwira nti: Mugumane n’idini ryanyu. Nti icya ngomba ni uko nashyikiriye Yesu , naho ibindi ni imihango y’idini gusa.
Ngeze mu rugo umugabo wanjye arambaza ati:” Ese wari wagiye he? Wowe nakurongoreye muri Kiriziya Gaturika, none kubera amahane yawe mu Kiriziya barakwirukana, none kubera amahane yawe dore no mu ba Kristo wari wagiye naho barakwirukanye, birumvikana nanjye sinashobora kubana n’umuntu w’Amapepu, w’amadayimoni. Funga ibyawe ugende nanjye urandambiye.
Nuko mfunga ibyanjye, ariko mbere yo kugenda ndabanza mbibwira Imana nti :” Mana dore mvuye mu nzu yanjye, ntaye urugo rwanjye kubera wowe, aho ngiye rero ni abayobozi ba Kiriziya urabizi, Mana ubu ko nsubiye iwacu ningerayo nzababwira iki?

Imana irambwira iti:” Iyo mitwaro wahambiriye yihambure ugume aho ntugire aho ujya; nuko ndahaguma, umugabo agarutse arahansanga, arambaza ati ni iki ko utagenda, nti:” Imana yambujije”. Bibliya iravuga ngo nimusabe muzahabwa, nimukomange muzakingurirwa, umugabo abura icyo asubiza ariko bizana amahane n’induru nyinshi.
Ntangira kubaza Imana nti:”Ese mbigenze nte Mana? nza kumva ko no muri Kiriziya yacu hari abantu buzuye imbaraga za Roho Mutagatifu bituma mu Kiriziya babaca barabirukana abo aba aribo nkurikira, dutangira gusengera hamwe.

Ntituri abagaturika, ntituri abaporoso cyangwa se abarokore, turi abanyamwuka gusa.
Abanyamadini ntibaturekeye aho gusa ahubwo bakurikiranye ako gatsiko kacu, baragenda bahamagara Leta bati:” aba ni ab’inzaduka, bati:” iri si idini ry’ukuri, iri ni idini ry’ubuyobe rije ry’inzaduka, Leta iba iraje namwe murabizi ntitinzamo, iba yatunyanyagije hirya no hino.
Noneho twigira inama, turavuga tuti tuve aha, tujye ahantu mu ishyamba abe arihi dusengera, tubaze Imana icyo tuzira, niba koko ibi bintu atari byo, twisubirire mu madini yacu. Icyo gihe tugenda turi abantu cumi na babiri, hari abagore bane n’abagabo umunani.

Turagenda tujya muri iryo shyamba, turavuga tuti, nta kurya nta kunywa, kandi ntituzasubira mu rugo kugeza igihe Imana izavugira ikintu, umunsi wa mbere uba urashize, umunsi wa kabiri, umunsi wa gatatu. Niba wumva ngo Maman Domitila yarapfuye, aho ngaho sasa niho napfiriye, reka dukomeze tujyane ubyumve neza.

Turi aho muri ayo masengesho muri iryo shyamba, ntabwo nari ndwaye, singira igicure, navukanye umubiri munini kandi mwiza utarwaragurika kugeza uyu munsi. Ariko aho twarimo dusengera nagiye kubona mbona abantu babiri baraje, bari beza cyane, ntibasaga n’abazungu ntibasaga kandi n’abirabura, barabagiranaga nk’umucyo. Mbarebye mbabonamo urukundo rutangaje, bari batuje, baraza baranyegera aho nari mfukamye noneho mbona bashaka kumfata ukuboko, uwo mwanya gusenga ndabireka ndabareba, nyamara sinababona, nongeye gupfukama ngo nikomereze gusenga numva bapfashe ku bitugu, baravuga ngo:” Haguruka tugende.
Uwo mwanya numva ndanezerewe kujyana nabo, noneho nshatse guhaguruka numva ndaremereye, ndababwira nti:”Njye sinshobora no kunyeganyega ndaremereye”. baravuga ngo ihangane. Batangira kunkuramo umwenda nari nambaye uremereye wasaga n’ikoti, cyari igikoti kinini kiremereye, mbona barakinyambuye bagitaye hasi, noneho kiguye hasi, numva ndoroshye, ndahaguruka turagenda.
Ubwo njye sinabimenye ko mfuye cyangwa ko niyambuye uyu mubiri, nabonye gusa nsize ikoti ryanjye hanyuma dufata inzira turagenda.Tugeze mu nzira ikintu cyanejeje bwa mbere nirebye ku mubiri mbona umubiri wanjye ni mwiza cyane ndetse mbona urasa n’uwa bariya bantu twajyanye, nirebye ndaseka cyane ndanezerwa, mperako ndababaza nti:” Kumbe burya habaho indi mibiri myiza gutya isa n’iyanyu? Ndababaza nti ni kubera iki twebwe dufite iriya mibiri mibi?

baranseka cyane!!
Barabwira ngo :”Ni iyihe mpamvu utangazwa n’umubiri wawe? Ese wowe ntujya usoma Bibliya? ndababwira nti:” Njyewe ntabwo nzi gusoma Bibliya” barambwira bati cyakora aho uvuze ukuri, kuko umuntu udasoma Bibliya ntiyamenya ibintu byo mu ijuru. Bati, iyo uba usoma Bibliya ukaba warasomye igitabo cya mbere cy’abakorinto igice cya 15, umurongo wa 40 ba wamenye neza ko hariho umubiri wo ku isi n’umubiri wo mu ijuru. uko mbona dukomeje urugendo.
Bidatinze urabona igice cya kabili