UBUHAMYA BWA MMA DOMITILLA WPFUYE AMARA IMINSI 4 ARAZUKA

Ubuhamya Bukomeye bwa Maman Domitila Nabibone (Igice cya 3)

Mbona bankuye muri uwo murwa, barambwira ngo wabonye aho abantu b’Imana baba, wabonye n’aho nyuma y’ubu bazaba, reka noneho tugende tukwereke abapfira mu byaha batarizera Yesu Kristo aho bajya.

Ni agahinda bantu b’Imana. Mbona banjyanye ahantu, aho hantu hari inyanja nini,iyo nyanja yasaga n’amaraso abantu bari bayuzuyemo bari ibihumbi, harimo ibintu bisa n’ibisimba by’ibinyabwoya, kandi bishimaguraga nk’abariwe n’umubu, barariraga cyane.

Arambwira ngo Tega amatwi wumve uko baboroga abapfuye batazi Yesu.

Numvaga barimo barira kandi baniha cyane, bavuga aya magambo ngo :” Oh, Mana yo mu Ijuru, Iyo uza kutugirira Imbabazii ngo Udukure aha, Basi udute muri wa muriro, Ariko wenda duhire rimwe tuveho burundu Ntituzongere Kubabara gutya .”
Uwo muntu arambwira ngo umva ibinyoma by’abanyabyaha,ngo buriya bari kwibeshya ko nibazatabwa muri wa muriro bazashya bagakongoka bagashiraho? ngo ibyo ni ikinyoma ni ibyo bibeshya cyane,ngo uko uwo muriro utazazima, uko ni nako, iriya mibiri ya bariya banyabyaha itazashiraho ngo ishye ikongoke, bazashya iteka ryose kandi ntibazashira.
Arakomeza arambwira ati:” Mwebwe rero abakristo ba Gaturika ni ibyo muvuga,ngo hari ahantu mwebwe mwita Purigatori,aho muhita uburuhukiro buto bw’iminsi mike, mukavuga ko iyo umuntu amaze gupfa bamusengera hanyuma ibyaha bye bikababarirwa, ngo akajya muri Paradizo” .

Arambaza ati : ” Ese Maman, icyo ni ikihe gitabo kibabwira bene ibyo?

Ndamusubiza nti :” Njye ntumbaze aho nabisomye, njye sinzi gusoma ariko ni uko batubwira”. arambwira ngo :” Icyo ni ikinyoma cyanyu, kuko umuntu azababarirwa ibyaha bye akiri ku isi,ugomba kubyihana ukabyatuza akanwa kawe, ngo icyo gihe iyo umaze kubyatura ukabyihana usabye imbabazi niyo cyaba icyaha kimeze gute urakibabarirwa, nyuma y’urupfu nta kandi gakiza kahaba.
Mbona barahankuye,barambwira ngo ngwino tukwereke rero wa muriro witwa Gehinomu mujya mwumva.Muri ako kanya, mbona icyobo kinini cyane,muri icyo cyobo harimo nk’ingungu,barambwira ngo :” Izo ngunguru uzibare ” nzibaze mbona ni ingunguru zirindwi.Barabwira ngo izo ngunguru ubonye nizo zirinze wa muriro.

Barambwira ngo uwo muriro uracyazibitswemo, ngo nta muntu n’umwe urinjizwa muri uwo muriro, ngo abanyabyaha barindiriwe mu iyo nyanja y’agahinda n’umubabaro, ngo ni nka kuriya abakristo nabo bakirindiriye muri Paradizo,ngo umunsi bazinjira muri Yesusalemu nshya,ngo ni uwo musi bariya nabo bazavanwa muri iyo nyanja binjire mu yindi y’umuriro.

Mbona noneho batereyemo ikintu muri icyo cyobo,barambwira ngo umva ibirimo aho imbere,numva guhinda gutangaje,biruta uko inkuba ikubita mu mbaraga zayo, mbyumvise ndiruka cyane ngenda mvuza induru, niruka nsanga abamalaika barampunga,nakwiruka mbasanga bakampunga,njye numvaga ndimo nshya muri njyewe, mbona ngiye kugwa ahantu kureeee,mbona barahankuye,bambaza ijambo rimwe,barambaza ngo wowe urahunga gusa umuriro wumvise uko bivuga gusa?Ese utekereza ko umunsi uriya muriro uzava muri ziriya ngunguru ugatabwa hanze,abanyabyaha mwebwe muzahungira he? Buri munsi barabigisha, nyamara mukanga kwihana, murigishwa nyamara ntimuhinduka,muribwira ngo icyo Imana yashyizeho izagikuraho? Umuriro washyiriweho abanyabyaha n’abatizera.
Mbona bankuye aho, barambwira ngo niba ushaka guhunga uriya muriro,akira Yesu Kristo,reka ibyaha byawe.

Barambwira ngo tugiye kukujyana ahandi, kugirango urebe aho ibikorwa bya buri wese bigaragarira.

Ngiye kubona mbona hari ikintu kinini gisa n’akabati kanini,noneho bakandaho, bakozeho karakinguka, sinabashije kubona aho gatangirira n’aho gaherera,nabonye harimo impapuro zingana n’ibyatsi byo ku isi,barambwira ngo urabona hariya hari ziriya mpapuro, ngo aho niho habitse Dossier ibitsemo imyifatire ya buri muntu wese.

Bati ni ukuvuga ko buri muntu wese utuye hariya ku isi iwanyu, buri wese afite dossier ye hariya.
Aho ngaho hari inzira ebyiri, inzira yinjira mu bwami bw’Imana,n’inzira yinjira mu muriro.

Igihe umuntu avuye iriya iwanyu,waba uri umukristo, waba uri umupagane, ni aha mwese muca.
Waba Perezida,waba Ministiri,waba umuntu wo hasi,mwese ni iyi nzira muca.

Nta kandi kayira k’Ikinyamurenge kunyura ahandi, nta nzira zitatu zibaho,inzira ni zibiri,ni izi uri kureba aha, kandi iyo umuntu ageze aha, baguha dossier yawe, wowe wenyine urisomera,iyo umaze kwisomera, ibyo wakoze byose nibyo bikuyobora mu nzira ugomba gucamo. Ntabwo ari Imana igucira urubanza, ahubwo ni bya bikorwa byawe bigucira urubanza.

Kandi iyo wavuye ku isi utazi gusoma,ugifata dossier yawe mu ntoki uhita ubimenya, ahangaha niho ubimenyera.

Ikindi kandi iyo wavutse uri impumyi ukarinda upfa ukiri impumyi, iyo ugeze aha amaso yawe ahita ahumuka.

Aha ntihazaba umuntu naka cyangwa se Pasiteri,aha ntihazaba umugabo n’umwana,aha ntihazaba inshuti zibiri, hazaba hahagaze gusa wowe n’Imana , n’Ibikorwa Byawe.

Imana siyo izagucira urubanza, ni ibikorwa byawe.
Reka nkubwire Mwene Data, kuva navuka,sininjiye mu ishuri, navukiye mu giturage,mvukira iyo mu cyaro nkurirayo,kugeza uwo munsi mpagaze aho, ngiye kureba imbere yanjye,mbona dossier yanjye, igitabo kiri imbere yanjye,murareba uko ibintu biba byaditse n’inyuguti nini zisomeka niko nabisomaga.ngiyekureba nsanga handitse ngo :” MAMAN DOMITILA “.Munsi y’iryo zina, harimo ibyo nakoze byose.kuva mvutse kugeza uwo munsi nari aho,ndareba ndatangara,n’umunsi, n’isaha n’umunota.

Nabireba, ngahita nibuka n’umunsi nakoraga ibyo.
Ntangira guhinda umushyitsi,ndeba hasi,kugirango ntakomeza kubisoma, ndebye hasi, nsanga ya dossier iri hasi,ndavuga nti:”Reka ndebe inyuma simbirebe. mbona idossier yanjye iri inyuma yanjye, mbura aho amaso yanjye nyerekeza, mpinda umushyitsi, ntangira kurira.

Uwo muntu yahise ambwira ngo :” Nturire, Ihangane Gato”
Muri ako kanya mbona imbere yanjye haje ikintu cyasaga na Television ,yari nini cyane,ngiye kubona mbona iyo Television barayakije,mbona ibyanditswe bivuye kuri iyo Television,bandika ibikorwa byanjye,mbona ari DOMITILA uri kuri iriya Television,ntangira kugendagenda nk’uko mujya mubona abantu bagendagenda kuri Television,bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nari mbonye n’amaso yanjye Television, nyibonera mu ijuru.

N’ibintu byinshi mubona hano ku isi, ni ibishushanyo by’ibiri mu ijuru.

Mbona njye ubwanjye ndimo guca kuri Television, Niba ari umuntu twarwanaga, mbona dufatanye mu mashati.

Niba ari umuntu twari kumwe tunegura undi, ibyo nabyo ndabibona tumuganira, n’isaha n’umunota n’ahantu twabaga tugeze, byose byarazaga.Niba ari nk’ikintu cy’umuntu nibye,nkagihisha inyuma yanjye,n’ukuntu ninjiye iwe mu nzu,byose byose mbibona kuri Television.

Yebabawe mwene Data, nabonye ibintu n’ibindi. Niba ari n’ubusambanyi nakoze,byose uko mubizi biba,aho kuri Television byari biri gucaho.Simfite isoni zo kukubwira,ndakubwiza ukuri kuko umunsi umwe uzabibona kandi ntuzabona aho wirukira ubihunga, mwibuke ko icyo gihe imiryango n’indimi bizaba bihateraniye. Wowe ugiriwe ubuntu, kuko ugize amahirwe yo kubyumva ukabibwirwa ukiri aha.kuko ugifite umwanya wo kongera kwisubiraho.Nararize, baravuga bati wirira banza urebe, uri kurizwa n’uko urebye gusa? Buri munsi ntibabigisha ni iki abavugabutumwa batababwiza ukuri? Ese mwe murabyumva?ndarira cyane.
Sinabonye iby’undi muntu,nabonye gusa ibyanjye.Barambwira ngo n’ibya mugenzi wawe menya ko nabyo bihari, waba umukristo, waba umupagani,menya ko ibyawe bigutegereje muri iyo Television, kandi ntaho uzabihungira.Ndababwira nti :” Nonese ngire nte kugirango mbabarirwe ibyaha byanjye? Barambwira ngo Kugirango ubabarirwe, ugomba gusubira iwanyu, ujye kwihana ibyaha byawe.” Ndavuga nti :” Mwokabyara mwe, munsubizeyo vuba,njye kwihana ibyaha byanjye. Baravuga ngo :” Ngaho reba rero, urijijwe n’uko urebye gusa, ariko mumenye ko ibikorwa byanyu byose bibategereje.

Bibliya iravuga ngo :” Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa”.Ni agahinda, ingorane kuri wowe, kubera dossier yawe ikigutegereje aho hantu.Baravuga ngo ngaho reba!! Ndavuga nti :” Mumbabarire munsubizeyo njye kwihana.

Turahava, bajya kunyereka abana bapfiriye aha ku isi,ndashaka kurangiza,kuko ni byinshi navuga n’iminsi itatu.

Mbona abana bapfuye aha ku isi,mbona barimo baririmba.

bakoma mu mashyi, bahimbaza,abandi bahimbazaga babumbye ibipfunsi byabo, bagakubitisha ibikonjo byabo.

Ndabaza nti ese bariya bari guhimbaza bari gukubitisha ibikonjo byabo batarambura ibiganza ni ukubera iki? Baravuga ngo ” Bariya ubona ni abana bishwe n’abantu, ngo bariya bana ubona bahimbarisha ibikonjo batarambura ibiganza ni abana iwabo bishe mu gihe bakuragamo inda zabo ku bushake.
Niba warakuyemo inda ku bushake,abagore n’abakobwa ntimushake kubyara mukazikuramo, uwo mwana wishe aragutegereje mu ijuru apfumbatiye bya binini byose na ya miti wakoreshaga uri kunywa ngo indaye ivemo.

Ngo ahora aririra Imana ayibwira ati :” Nyagasani, nzanira Maman muhe ibi bintu bye, mbone nanjye mpimbaze nk’abandi bana.Kandi ngo ntarira asaba ngo Nzanira Maman, ahubwo aba avuga ngo:” Nzanira wa muntu wanyishe, kugirango musubize ibintu bye,nanjye mbashe kuguhimbaza n’amaboko yanjye yombi.
Birababaje cyane, niba waricishije umuntu inkota,uwo muntu afite ya nkota arategereje,kugeza igihe uzahagerera.

Niba waramwicishije agafuni cyangwa se impiri, aragutegereje na bwa buhiri wamwicishije.Igihe uzagera hariya azagusubiza bwa buhiri bwawe.Nahise mbabaza nti :” Ariko buriya niba uriya muntu yarabikoze atabizi, agasaba Imana imbabazi,ubwo koko azaguma amutegereze? aravuga ngo” OYA, iyo umuntu yihannye,iyo wabikoze utabizi,hanyuma urabimenya usaba imbabazi, Imana izakubabarira.Muri uwo mwanya ngo uwo muntu bamwambura bya bintu bigatabwa kure.

Ariko niba ubikoze ukabigumana, utabyihannye wa muntu aragutegereje.Azabigusubiza umunsi uzaba wagiye aho ngaho.

Mbona bankuye aho, Icyakora aho ho nahasabiye ikintu.

Aho nagiye nahasanze abana beza cyane, nibuka ko nari ingumba.Ndavuga nti :” Ubu noneho ndashaka kubona Imana.Ndasakuza nti :” Ese Imana iri he? ko mfite ikintu cyo kuyibaza? Ndavuga nti:” Niba mwambwije ukuri koko aha ari mu ijuru, ndashaka kubona Imana.

Barambwira bati :” Yewe, ‘aha wamubwira akumva, utiriwe inagera ho ari, ndavuga nti :” Oya, ndashaka kumwibonera n’amaso yanjye.” Wa muntu munini muremure twari kumwe, arambaza ati:” Ese ntuzi uko ibyanditswe bivuga,ngo:” Umbonye aba aboye Data”.Ndavuga nti :” Ese ni wowe Yesu Kristo umwana w’Imana?

Ntiyanshubije.
Uwo mwanya ntangira gusenga, ndavuga nti :” Nta mwana mfite, ndasaba Imana ngo impe umwana.

Icyo gihe,ntacyo yambwiye yaricecekeye.Mbona ahubwo aranjyanye. Ni byinshi.Muri ako kanya njya kureba rero abantu bapfuye bakorera Imana. Ukuntu ari abatunzi mu ijuru,n’ukuntu ibyumba byabo byuzuye .

Mbona barya bapfuye badakoreye Imana,bari bafite amazu meza.Yari inzu y’igikanka itarimo ikintu na kimwe, ntiharimo ‘intebe n’imwe,ariko nkabona inzu yari nziza cyane, harimo amatabaza meza cyane muri iyo nzu, ariko umuntu wari muri iyo nzu, yari yifashe ku itama.Ndabaza nti :” Ese ko uyu muntu mbona ari mwiza akaba afite n’inzu nziza kuki yifashe mapfubyi akaba ababaye?

Barambwira bati :” Mwibarize.
Uwo muntu mubajije ikimubabaje aravuga ati :”Igihe nabaga ku isi, numvise ijambo ry’Imana,ndemera kandi ndasenga,yewe sinasibaga ku rusengero ariko icyari cyarananiye sinari nzi gukorera Imana,sinatanze icyacumi,nibye Imana, sinafasheje abakene,njye gusa numvaga nikundiye Imana,ngeze ino kuko nari umukristo cyane,nasanze iyi ariyo nzu nubakiwe.Kuko nasengaga cyane,uyu niwo uyu mucyo ureba,ariko reba, kuba ntaritangiye umurimo w’Imana ngo nkorere Imana mu bikirwa mu nzu yanjye nta kintu kirimo habe n’intebe n’imwe, reba n’intebe yo kwicaraho ntayo mfite. Bavandimwe, igihe dukorera Imana,aho mu ijuru nicyo gihe tuba turimo kwiyubakira amazu twishyiriramo ibirimbisha amazu yacu.
Igice cya 4 ntikugucike

SRC: BOHOKA