Ubuhamya bwa Vuguziga Eric wabaye mu buzima bubi cyane, Imana ikamwigisha kubaka

Nitwa VUGUZIGA Eric ndi umugabo ndubatse mfite umudamu n’abana 8 turitegura no kwibaruka undi wa 9. Nkaba nsengera ku mudugudu wa Munini, Paruwase ni Nyakabanda muri ADEPR. Turashimira Imana rero yagiye ibana natwe, twahuye n’intambara nyinshi ariko Imana ikajyenda iturengera.

Twavutse turi abana 9 ariko dukurira mu buzima bubi kuko ababyeyi bacu bari abakene basuzuguritse, dusa nk’abirera ariko mubana 9 twarakuze Imana yagiye itugirira neza n’ubwo byari bigoye.

Ngize imyaka 12 natandukanye n’ababyeyi njya kuba njyenyine, mpura n’ ubuzima bukomeye , burananira ngize imyaka 13 njya mu buzima bw’umuhanda mba mayibobo, sinarinkijijwe ariko numvagako Imana ifite umugambi mwiza ku muntu nk’uko yabibwiye Nehemiya ngo “yamumenye itaramurema.” nanjye numvagako ubuzima buzahinduka Imana ikamfasha.

Nakomeje ubwo buzima bwo mu muhanda ngira imyaka 20 nkiburimo.Nageze mu myaka 25 numva nshaka kuba umugabo ariko mu by’ukuri ntakintu nari mfite, natangiye kurambagiza umukobwa na we wari indaya kandi icyo gihe sinagiraga umwambaro n’inkweto ariko ku bw’amahirwe aza kunyemera , ni yo mpamvu navuze ngo Imana ituzi kuva kera kandi hari uko ibigenza kugirango imigamibi yayo isohore niyo yemeye ko tubana kugirango igihe nikigera tuzavuge gukomera kwayo.

Mu muryango iwacu bari Abadiventiste basenga ariko njye byari byarananiye kubera ubuzima bubi ariko nibukagako Imana ibasha gukura mu buzima bubi ikagushyira mu bundi, nkizerako Imana yabanye na ba data basengaga nanjye izangirira neza ikankura mu buzima bwa kimayibobo ikampa ubundi buzima bwiza.

Nashatse gipagani ariko nari mfite igitabo cy’indirimbo, nkaririmbira umugore wanjye n’ubwo nari umunyabyaha, nkanywa inzoga ariko namwumvishagako Imana ibasha gutabara. Nakundaga kuririmba indirimbo ya 21 mu gakiza ivuga ngo ‘Nimuze turebe imbere dutegereze igitondo arayikunda cyane akajya ansaba ko twakizwa naje kumwemerera turakizwa tukajya tujya gusenga kugirango turebako Imana yaduhindurira ubuzima.

Twamaze gukizwa noneho urugamba rurakomera ruruta urwa kimayibobo nabagamo, inzu nabagamo y’ibihumbi bibiri baranyirukana ariko Imana ikatubwira byinshi ko izaducisha mu ishuri kandi ko izatugirira neza. Haje undi muntu atwishyurira indi nzu y’ibihumbi bibiri, nayo baje kuyitwirukanamo.Narazerereye hose banyirukana ariko nari mfite ubuhamya bwiza banyirukana bakavuga ko ndi murokore Imana yanjye izangirira neza bakamparira umwenda wose, bakambwirako Imana izangirira neza. Ndagirango mbwire umuntu wese uri mu bigeragezo akomere kandi aharanire kugira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu kandi ko Imana ariyo ifite itangira n’iherezo ry’ubuzima.

Twabaye muri ubwo buzima Imana ikomeza kuducisha mu ishuri ry’ibigeragezo kugirango nitubivamo tuzavuge gukomera kwayo.Twamaraga nka 3 tutarya, byanaboneka tukarya ubugari tukabukoza mu mazi twakaranze ariko nkibukako Imana yavuze ko iri kuducisha mu ishuri, nasenga ikambwirako izangirira neza ariko nareba ineza y’Imana nkayibura. Mu ubwo buzima bwo gupfundikanya ,ariko iyo wizeye ijambo Imana yavuze ntirihera byanze bikunze irarisohoza.

Madamu yasamye inda ya 1 tumubyara dufite igiceri cya 20 ntacyo kwambara yagiraga abyara umwana uhengamye umutwe kuko yambaraga ijipo agitwite. Nambaye ubusa, nagiraga ipantaro 1 n’ishati imwe nabyo najyanaga gusenga gusa, nta nkweto nagiraga uretse iyo imvura yagwaga madamu akajya muri ruhurura agatoragura ibikamambiri byazanywe n’amazi nkazambara zitanasa. Ariko nkomeza kubana n’Imana neza. Burya niba ubanye n’Imana neza ,Imana yagukomerekeje, Iyemeye ko ibyo bikugeraho niyo izakomora, niyo izagukura muri ubwo buzima urimo ikaguha ubundi bwiza.

Yabyaye umwana 2 amara iminsi 3 atarya atanywa mbona yapfuye, nagiye mu muhanda ntonganya Imana ariko ndimo ngenda mbona akantu k’agapapuro mbona n’inote y’ijana ndagenda mushakira icyo kurya arahembuka. Nshuti, nari mfite imbaraga ariko najya gushaka akazi nkakaburira aho abandi bakaboneye , Imana yo ikambwirako inshaka munzu yayo.Twabyaye umwana wa 3, uwa 4, uwa 5 ,6 tukiri muri ubwo buzima, abo bose ibyo kurya bari bazi ni amazi akaranze n’ubugari nabyo bikaza nka manu. Twaryamaga kumbaho nta matela twagiraga ariko ndashimira Imana yampaye umudamu wihangana, wakomeye ku rugamba twarimo.

Ku mwana 7 Imana itubwirako igiye gutangira guhohoza amasezerano yagiranye natwe, n’ubwo nta buzima twari dufite,Yansuye mu nzozi inyigisha kubaka. Bakristo abantu bibwirako gutabarwa n’Imana bica mu bintu bikomeye ariko iyo igiye gutabara ntikoresha ingabo nyinshi ahubwo ica mu nzira zayo udatekereza ukabona iragutabaye.

Ikiraka nabonye cya mbere cyari icyo kubaka, ndubaka biremera, ubuzima butangira kuza nanjye ndya umuceri, ifiriti, ibishyimbo numva nshimye Imana. Buriya iyo Imana ikugerageje igutabara cyane. Nabonye ukuboko kwayo, kandi ntikunanirwa gukora n’ugutwi kwayo ntikujya kunanirwa kumva, Imana ishimwe cyane.

Nagiye kubona mbona Imana impaye akazi k’ibihumbi mana arindwi na makumyabiri (720000) ubuzima burakunda njya munzu noneho nziza imbwirako ntazongera gusohorwa munzu, kuburara, kubura icyo kwambara, ndetse ko izampa abana beza doreko abantu bari biteze kuzareba abana b’indaya na mayibobo uko bazaba bameze. Barakura bamera neza,babona amata , mbona ikweto n’imyambaro ikomeza kumbwirako izangirira neza. Kuko twaritwarabanye n’umufasha wanjye bitemewe mbwira Imana ko nshaka gukora ubukwe, imbwirako izankorera ubukwe ,nuzura kwizera. Abantu bambaza icyo mfite nkababwirako mfite Imana, irabukora bwose “Mu mana byose biremera” abantu bagenda bantwerera amafaranga kandi menshi,Imana idukorera ubukwe bwakataraboneka.

Mwenedata komera, Imana yavuze ni Imana humura niyo kwizerwa kandi izabisohoza uko yabivuze. Imana yakoze imirimo, yampaye aho kuba , intebe, televiziyo kandi iracyakomeje gukora ,yampaye amashuri y’abana. Nawe rindira Imana wihanganye iyagushyize aho uri ni yo izahagukura kuko iyo ije ihindura byose.

Mbifurije umugisha w’Imana no guhirwa na Yo .Wifuza ko twagufasha gusenga wahamagara nimero 0788286142 cyangwa 0722286142
Yesu abahe umugisha!

Umuryango wa Vuguziga Eric, Imana imaze kuwagura

Umugore n’abana
Abana ba Vuguziga


SRC: AGAKIZA.ORG