UBUSOBANURO N’UBURYO BAGENZA AMARASO/Past Gatanazi Justin

UBUSOBANURO N’UBURYO BAGENZA AMARASO

Abalewi 17: 10-11; Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo , urya amaraso y’uburyo bwose , nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso , mukure mu bwoko bwe. Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo ababere impongano y’ubugingo bwanyu , kuko amaraso ari yo mpongano y’ubugingo bwanyu , kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo .

Abaheburayo 9: 22; Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso , kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha .

Iyo usomye igitabo cy’Abalewi ndetse na Bibiliya muri rusange , usanga amaraso Imana yarayahaye agaciro gakomeye cyane usibye ko no mu buzima busanzwe tudashobora kwirengagiza agaciro k’amaraso cyane ko nta muntu ushobora kubaho adafite amaraso ndetse nta nyamaswa ishobora kubaho itayafite .
UBUSOBANURO N’UBURYO BAGENZA AMARASO

INGINGO NKURU NGIYE KUKUGANIRIZAHO
*1) Ubusobanuro bw’amaraso* : Ubuzima ( ubugingo )
*2) Uburyo bagenza amaraso* :
a) Abisiraheli bari babujijwe kuyarya ( kuyanywa )
b) Amaraso yakoreshwaga mu muhango wo gutamba ibitambo
c) Kurya (kunywa ) amaraso ya Yesu ni itegeko.

*I) UBUSOBANURO BW’AMARASO*

Nkuko bigaragara mi mirongo twabanje gusoma amaraso ni ubuzima cyangwa ubugingo . Nta kinyabuzima ( ETRE VIVANT) gishobora kubaho kidafite amaraso cyangwa ibiri mu mwanya w’amaraso .
Ijambo ry’Imana ryatubwiye ko ubuzima buri mu maraso ! Iyo umuntu abuze amaraso mu mubiri arapfa(iherezo ry’ubuzima ). Iyo itungo ribuze amaraso rirapfa .
Ibi byerekana ko amaraso arimo ubuzima kandi ko atanga ubuzima !

*II) UBURYO BAGENZA AMARASO*

*a) ABISIRAHERI BARI BABUJIJWE KURYA CYANGWA KUNYWA AMARASO*

Wakwibaza impamvu ki ubu bwoko bw’Imana yari yaratoranije mu isi yose yabujije kurya cyangwa kunywa amaraso ?
Imana yari yarababujije kurya amaraso kubera impamvu nyinshi :
1. Kubatandukanya n’abantu batari bazi Imana : Kurya cyangwa kunywa amaraso byakorwaga cyane n’abapagani , kugira ngo Imana igaragaze ko Abisiraheri batandukanye n’abandi batazi Imana , Imana yababujije kurya cyangwa kunywa amaraso . Ibi bikatwibutsa twe abamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ko hari ibyo tubujijwe gukora, ibyo abatizera bemerewe byose twe ntabwo tubyemerewe kuko turi ubwoko bwera Imana yatoranije ! Dukwiriye kugaragaza kwera kwayo aho turi hose !
2. Igitambo : Nkuko twabisomye ubuzima buri mu maraso kandi umuntu avuye amaraso akamushiramo yapfa ibi kandi no ku nyamaswa niko bimeze . Iyo usomye Itangiriro 2: 16– 17 uhasanga itegeko Imana yahaye umuntu wa mbere iramubwira ngo naryica azapfa . Imana yashyizeho gutamba ibitambo kubera urukundo yakunze umuntu ngo amaraso y’itungo ameneke hanyuma itungo ripfe mu mwanya wa wamuntu . Itungo cyangwa inyamaswa ryagombaga gutangwa rigapfa mu mwanya w’umuntu amaraso akavushwa kugira ngo umuntu abeho!
Kurya amaraso y’itungo cyangwa inyamaswa byari ugukuraho igisobanuro n’akamaro k’igitambo cy’igitambo .

*b) AMARASO YAKORESHWAGA MU MUHANGO W’UBUTAMBYI*

Iyo usomye igitabo cy’Abalewi usanga amaraso y’arakoreshwaga mu muhango wa gitambyi kuko abatambyi bari abahuza b’abantu n’Imana .
Habagaho rero ibitambo by’uburyo butandukanye mu ri ibyo bitambo habagamo n’ibyo kweza ho abantu ibyaha ! Nta muntu washoboraga kubabarirwa ibyaha atazanye itungo cyangwa inyamazwa nzima ngo amaraso y’iryo tungo avushwe kugeza ripfuye bisobanuye ko umuntu yagombaga gupfa kubera ibyaha yakoze akumva umubabaro w’urupfu ariko ibi byose ko bibaye ku itungo mu cyimbo cye!
Imana yakizaga umuntu binyuze mu kwizera yabaga afite ko yagombaga kupfa kubera ibyaha yakoze hanyuma itungo rigapfa mu mwanya we kandi icyemezo cyo gupfa kwaryo kwari ukumeneka kw’amaraso yaryo !

Amaraso rero y’inyamaswa yakoreshwaga mu guhumanura uwabaga yahumanye cyangwa mu gukuraho urubanza rw’ibyaha ku muntu wabaga yabikoze nkuko twasomye mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo ko hatabayeho kumeneka kw’amaraso hadashora kubaho kubabarirwa .

*c) KUNYWA ( KURYA ) AMARASO YA YESU NI ITEGEKO*

Birasa nk’aho bitumvikana neza ukuntu Imana yabujije Abisiraheri kuryana inyama n’amaraso hanyuma Yesu akabwira abantu ko bategetswe kurya umubiri we no kunywa amaraso ye niba bashaka Ubugingo buhoraho ndetse no kuzazukira kubana nawe iteka ryose mu bwami bw’Imana( Yohana 6: 53-56 )

Ko Bibiliya itivuguruza ibi byaba bishatse kuvuga iki ?
Yesu nk’umutambi ndetse n’igitambo kubera ko ari Imana kandi akaba yarambaye umubiri kugira ngo abone uko aducungura , kurya no kunywa amaraso ye bisobanuye ko yashatse ko ubuzima bwe buza mu buzima bwacu, tugomba gusangira nawe ubuzima , tugomba gusa nawe , kugira ubuzima nk’ubwe.

Yesu ntabwo yabwiraga abantu kurya umubiri we nk’umubiri no kunywa amaraso nk’amaraso asanzwe ahubwo yarimo ababwira kumwizera mu buzima bwabo no kuba umwe nawe binyuze mu kwizera urupfu rwe ( igitambo cy’umubiri we) n’izuka rye!

Yesu ari kumusaraba yatambye umubiri we kandi bamukubise inkoni, bamutera imisumari , bamutera icumu mu rubavu, bamwambika ikamba ry’amahwa; ava amaraso kugeza apfuye !

Nkuko twabibonye ko ubuzima buri mu maraso kandi akaba yarakoreshwaga kugira ngo abanyabyaha babarirwe ibyaha baragombaga gupfa kubera ibyaha bakoze niko Yesu yapfuye mu mwanya wacu amaraso ye akameneka !

Wakiriye Yesu mu buzima bwawe ! Ubuzima bwawe burasa n’ubwa Yesu ! Niba utari wamwakira mubwire aze mu buzima bwawe ! Niba waramwakiriye reka imibereho yawe ise ni ya Yesu kubw’imbaraga z’Imana zamuzuye uzemerere zigukoreremo !

Ubuntu bw’Imana bubane nawe !

Pastor GATANAZI Justin