Ubutabazi bw’Imana kuri twe ibunyuza mu bantu – Ev. Ndayisenga Esron

Ubutabazi bw’Imana kuri twe ibunyuza mu bantu – Ev. Ndayisenga Esron

Kuv 15:23-25
[23]Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

[24]Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?”

[25]Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza.

Mk 3:1-3,5
[1]Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,

[2]bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

[3]Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”

[5]Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

Nshuti, ndahamagara Imana uyu munsi ngo yohereze ubundi butabazi ku bantu bayo. Umuvugabutumwa umwe ni we wayisabye ngo igire icyo ikora tutarasaza.

Imana ninyure mu masezerano yadusezeranyije, ize mu rugo irebe, muri business yinjiremo, mu murimo wayo igeremo, muri quartier no muri bya byifuzo bidutugaritse imitima kuko turarushye pe!
Nk”uko Ijambo ritubwiye rero Imana irabishoboye niduhumure izaturengera.

Murakoze kd twibuke twiyubaka

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda

Ev. Esron Ndayisenga